DRC: Abanyeshure 400 mu Myitozo ya Gisirikare

Bamwe mu banyeshure bagiye mu myitoza ya gisirikare

Abanyeshuli 400 bo muri za kaminuza zitandukanye zo muri Goma bahisemo kujya mu myitozo ya gisirikare i Kisangani mu ntara ya Tshopo. Bavuga ko bashaka kurinda ubusugire bw'igihugu bakirinda umwanzi.

Ni gahunda yatangajwe bwa mbere mu ntangiriro z’uyu mwaka na minisiteri y’uburezi, ifatanyije n’iy’umutekano, iy’ingabo no kurinda ubusugire bw’igihugu.

Yatangijwe ku mugaragaro tariki mu mpera z’icyumweru gishize mu kigo cya gisirikare kiri mu gace ka Bengamisa mu birometero mirongo itanu uvuye mu mujyi wa Kisangani umurwa mukuru w’intara ya Tshopo.

Atangiza iyi myitozo, ministiri w’uburezi Muhindo Nzangi Butondo, yavuze ko iyi myitozo itareba abanyeshuli biga muri za kaminuza gusa ahubwo ko buri mukongomani wese ubyifuza cyane ufite imyaka iri munsi ya 30 ufite umwete wo gukorera igihugu ashobora kwiyandikisha bityo nawe agahabwa imyitozo ya gisirikare.

Kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Goma, abanyeshuli barenga 400 berekeje I Kisangani gusangayo bagenzi babo muri iyi myitozo. Abavuganye n’Ijwi ry’Amerika bavuga ko ari uburyo bwo gutanga umusanzu wabo mu kurinda ubusugire bw'igihugu no gufasha ingabo za Kongo, FARDC, gutsinda intambara Kongo ihanganyemo n'imitwe yitwaje intwaro irimo na M23.

Aba bagiye basanga abandi bagera kuri 800 baturutse mu zindi kaminuza zitandukanye zo mu gihugu. Umubare munini w'abagiye kuri uyu wa mbere bavuga ko biteguye kwinjira mu gisirikali nyuma y’iyo myitozo. Baratubwira icyabateye gufata iki cyemezo.

Abandi bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bavuga ko impamvu nyamukuru ari uko barambiwe intambata n’ingaruka zayo mu burasirazuba bw’igihugu.

Ubwo iyi myitozo yatangiraga ku mugaragaro bamwe mu bahagarariye za sosiyete sivile mu ntara ya Kivu ya ruguru bumvikanye banenga uburyo iyi myitozo izajya ikorwamo.

Mw’itangazo ishyirahamwe Agissons pour l’avenir du Congo mu ntara ya Kivu ya ruguru yashyize ahagaragara tariki 11 uku kwezi ryasabaga ko aba bayeshuli bajya bahabwa imyitozo bari mu ntara bavukamo aho kubohereza mu ntara ya Tshopo.

Iyi myitozo ya gisirikare kuri aba banyeshuki izajya ikorwa kabiri mu mwaka, mu mzei abiri ya mbere atangira yumwaka no muri andi abiri awusoza.