Umutekano Wakajijwe Muri Nijeriya Muri Leta Ziri Mu matora

Inzego z'umutekano muri Nijeriya

Umutekano wakajijwe cyane muri leta eshatu ziri mu matora y’abaguverineri muri Nijeriya kubera ubwoba ko hashobora kuvuka imvururu mu gihe, na nyuma y’amatora.

Polisi y’igihugu yohereje za kajugujugu n’ubwato bw’intambara muri leta za Bayelsa na Imo ziri mu majyepfo y’igihugu, na Kogi iri hagati mu gihugu.

Nijeriya ifite amateka y’imvururu n’urugomo mu bihe by’amatora na nyuma yayo. Polisi yabujije ingendo zitari ngombwa muri izo leta ziberamo amatora.

Umuvugizi w’igisirikari yavuze ko ingabo nazo ziteguye, igihe cyose byaba ngombwa ko zitabazwa mu kurinda umutekano n’ituze bya rubanda.

Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu gituwe kurusha ibindi ku mugabane w’Afurika yihanangirije abanyapolitike ko itazabara amajwi y’ahantu hazanduka imvururu.

Kuri uyu wa gatanu iyo komisiyo yavuze ko umukozi wayo yashimuswe ubwo yari ategereje gutega ubwato muri leta ya Bayelsi. Muri iyo leta na none, ubwato bwari butwaye impapuro z’itora bwarohamye burimo impapuro zigera ku 5,000.

Indorerezi z’amatora zakwirakwijwe hirya no hino muri izo leta kugirango zikurikirane uko amatora agenda. Mu matora aherutse y’umukuru w’igihugu zanenze ubukererwe mu gutangaza ibyavuye mu matora. Bavuze ko ibyo byatanze icyuho cyo kwiba amajwi.

Komisiyo y’amatora yo ivuga ko hari amasomo menshi bakuye muri ayo matora azatuma amatora yo muri iyi wikendi aba mu bwisanzure.