Kenya yatangaje ko itazohereza abapolisi bayo muri Hayiti mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye, ibihugu byose bigize ONU bitemeye gushyigikira icyo gikorwa mu buryo bw’amafranga.
Ibi biravugwa na ministiri w’umutekano mu gihugu, Kithure Kindiki, wagaragaje ko ubwo butumwa buzakenera nibura akayabo ka miliyoni 600 z’amadolari kugirango bagere ku ntego yo kugarura ituze n’umutekano muri Hayiti.
Avugira imbere y’inteko ishinga amategeko ya Kenya, ministiri Kindiki yagize ati “Uburyo bwose buzakoreshwa muri ubu butumwa bugomba kuva mu banyamuryango ba ONU.” Yongeyeho ko igihe cyose ubwo buryo butaraboneka Kenya itazohereza abapolisi bayo.
Mu kwezi kwa 10 uyu mwaka ni bwo akanama ka ONU gashinzwe umutekano kemeye ko Kenya yohereza itsinda ry’abapolisi kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Hayiti. Ministiri Kindiki avuga ko Kenya yemeye kohereza abapolisi 1.000, abandi bakazava mu bindi bihugu 11 atigeze arondora.
Mu minsi ishize urukiko muri Kenya rwategetse kohereza abo bapolisi biba bihagaze ku busabe bw’umunyapolitike wo muri opozisiyo Ekuru Aukot wagaragaje ko kubohereza mu butumwa nk’ubwo binyuranije n’itegeko nshinga. Minisitiri Kindiki we avuga ko icyo cyemezo cy’urukiko kitazahagarika imyiteguro barimo. Urukiko rukuru ruzafata umwanzuro kuri icyo kibazo mu cyumweru gitaha.
Hayiti kimwe mu bihugu bikennye cyane mu burengerazuba bw’isi, imaze imyaka yugarijwe n’ikibazo cy’umutekano muke uterwa ahanini n’udutsiko tw’amabandi.