Muri Liberiya Hazaba Icyiciro cya Kabiri cy'Amatora ya Perezida

Abanyaliberiya ku mirongo yo ku biro by'itora

Icyiciro cya kabiri cy'amatora y'umukuru w'igihugu muri Liberiya kizaba kuwa kabiri w'icyumweru gitaha hagati ya Prezida George Weah na Visi Perezida we Joseph Boakai. Ni nyuma yuko nta mukandida washoboye kugeza amajwi nibura 50 ku ijana asabwa ngo atangazwe nk'uwatsinze ku buryo budasubirwaho.

Mu matora abanza George Weah wakanyujijeho mu mupira w’amaguru yabonye amajwi 43.83 ku ijana mu gihe Boakai bari bahanganye yabonye 43.44.

Ni ku nshuro ya kabiri aba bagabo bagiye kongera guhangana mu cyiciro cya kabiri. Ubwa mbere byari mu 2017. Icyo gihe Weah yatsinze n’amajwi 61.54 ku ijana.

Icyo gihe kandi, Weah yari yijeje abanyaliberiya ko agiye guhagurukira ikibazo cya ruswa no guteza imbere imibereho rusange y’abaturage nyuma y’ibibazo by’ingutu igihugu cyanyuzemo. Ibyo birimo intambara ebyiri zabaye hagati y’1998-2003, n’icyorezo cya Ebola cyahitanye ibihumbi by’abanyaliberiya hagati ya 2013-2016.

Nubwo mu 2017 Prezida Weah yari akunzwe cyane, abasesenguzi bavuga ko muri iki gihe atariko bimeze. Abaturage baramunenga kuba yarananiwe guhashya ruswa, kugabanya ubwiyongere bw’ubushomeri mu rubyiruko no guhangana n’ingaruka ry’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi ku masoko.

Ku ruhande rwe, avuga ko ingaruka za Covid 19, n’intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine ari byo byakomye mu nkokora imigambi yari afitiye igihugu.

Boakai, bahanganye, ashyigikiwe na benshi mu bakandida batashoboye gukomeza mu cyiciro cya kabiri. (Reuters)