Ubushakashatsi Bugereranya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n’Ubushinwa.


Mu gihe benshi barimo kwitegura inama y’Umuryango w’Ubutwererane mu by’Ubukungu wa Aziya na Pasifika, uzwi nka OPEC, izabera i SAN FRANCISCO, iperereza rishyashya ryakozwe mu bihugu 24 riragaragaza ko abantu benshi bakunda gukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kurusha gukorana n’Ubushinwa.

Mu nyandiko yasohowe kuwa mbere n’ikigo cy’ubushakashatsi cyitwa Pew Research Center, abakoze iperereza bakusanyije ibitekerezo abantu bagiye bashyira ahagaragara muri iyi myaka ku byerekeye uko babona Ubushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bakoze igenzura ku ngingo zigera ku 10, zirimo icyizere abantu bafitiye abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa ab’Ubushinwa, uko babona imbaraga z’ibyo bihugu mu by’ubukungu, n’ingufu mu by’ikoranabuhanga z’ibyo bihugu.
Iryo tohoza ryakozwe mu bihugu byateye imbere cyane mu by’ubukungu byo muri Amerika ya Ruguru no mu Burayi; hamwe no mu bihugu bifite ubukungu buciriritse byo muri Aziya na Pasifika, Amerika y’epfo, na Afurika.

Basanzwe babogamiye kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Ubwo bushakashatsi bwasanze abantu bo mu bihugu bisanzwe bikize cyane nk’Ubuyapani na Koreya y’epfo babogamira kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ariko byagera mu bihugu bifite ubukungu bugereranije bwo hagati, ugasanga itandukanyirizo rigabanuka kuko abenshi mu baturage bo muri ibyo bihugu ubusanzwe babona neza ibyo bihugu byombi.
Ku byerekeye icyizere bafitiye Joe Biden cyangwa Xi Jinping, abaturage bo mu bihugu nk’Ubudage cyangwa Suwede babona neza Biden kurusha Xi Jinping, ariko wagera ku bihugu byo hagati nka Kenya cyangwa Indoneziya ugasanga benda kunganya. Gusa, Biden arushaho gatoya cyane Xi Jinping.

Umwe bu bashakashatsi bo muri Republika y’Abaceke mu Burayi, akaba n’inzobere ku Bushinwa, Bwana Richard Turcsányi, ahamya ko muri rusange ibihungu bikize cyane bisanzwe bifitanye umubano wa hafi na Leta Zunze ubumwe za Amerika, bityo ibyo bihugu bigakerensa icyo byita igitugu cyo mu Bushinwa. Naho ibihugu bikirimo gutera imbere bigasanga hakenewe guhindura imibanire y’amahanga muri iki gihe, bityo bigasanga Ubushinwa ari bwo bwabifasha kwimvikanisha ijwi ryabyo. Ibyo bihugu bishobora kuba bidakunze ubushinwa cyane, ariko Kuri byo itandukanyirizo ry’Ubushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntabwo ari rinini.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni Rwivanga

Ku byerekeye uko ibyo bihugu byombi byitwara mu bubanyi n’amahanga, iryo perereza ryasanze mu bihugu 24 byose abantu bafite ingingimira ku myitwarire y’ibyo bihugu. Iyo nyandiko iragaragaza ariko ko abantu benshi babona ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikunze kwivanga mu mibereho y’ibindi bihugu. Icyakora mu bihugu byinshi abantu bagaragaza ko Amerika ari Rukeratabaro mu kubungabunga amahoro n'umutekano kw’isi kurusha Ubushinwa. Ibyo bivugwa n’abantu mu migabane hafi yose iryo perereza ryakozwemo.

Ikoranabuhanga n’Ingufu za gisirikare

Guhitamo igihugu ukunda hagati y’Ubushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyangwa abayobozi biteza impaka ndende. Ariko iyo bigeze ku ngufu mu by’ikoranabuhanga z’Ubushinwa n’Amerika impaka zirahosha. Mu bihugu byose byakozwemo iperereza, 72% by’abantu basanga ikoranabuhanaga ry’Abanyamerika riri hejuru, ariko ugasanga hari na 69% bandi bakeka ko ikoranabuhanga ry’Abashinwa riri hejuru. Muri uko kwenda kugwa miswi, usanga ibihugu byo muri Amerika y’epfo byemera Ubushinwa, ariko ibyo muri Aziya bikemera Abanyamerika.


Inzobere Huang wo muri icyo kigo cya Pew Research Center cyakoze ubu bushakashatsi, asanga byose biterwa n’umugabane munini cyangwa mutoya Ubushinwa cyangwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifite mu masoko mpuzamahanga y’ikoranabuhanga mu duce twinshi tw’isi.
Ku byerekeye ingufu za gisirikare, abantu benshi mu bihugu bikize mu byakozwemo itohoza babona Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari yo iri hejuru. Ariko ubushakashatsi bw’icyo kigo cya Pew bwasanze nta tandukanyirizo rinini hagati y’uko ibihugu biciriritse nka Megisike n’ibikize nk’Ubudage bibona Amerika n’Ubushinwa mu bya gisirikare.


Icyo kigo cya Pew Research Center cyakoze ubwo bushakashatsi gihamya ko ibitekerezo by’abantu atari imfabusa, kuko bifasha abayobozi bagena politiki mpuzamahanga kugira imbonerahamwe icishije mu kuri mu kugereranya Ubushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.