Mu Burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Kongo Abaturage Bahunga Ibisasu bya M23.

Mu ntara ya Kivu ya Ruguru, abaturage barenga ibihumbi baracicikana bahunga inyeshyamba za M23 zahasesekaye. Republika ya Demokarasi ya Kongo ubu yesheje umuhigo mu mubare w’abavanywe mu byabo bagera kuri miliyoni 6 n’ibihumbi 900. Muri bo miliyoni imwe ikaba yahunze imirwano ya M23.

Ikipi y’abanyamakuru b’Ibiro Ntaramakuru by’Ubufaransa AFP iherutse kujya mu Burasirazuba bwa Kongo kwirebera ubwayo uko abaturage batuye hafi y’urugamba rw’ingabo za Kongo na M23 babayeho. Ubwo abo banyamakuru baje gufatirwa mu mirwano mu murenge wa Bambo, bahungana n’abaturage, ubwo ibisasu bya rutura bikekwa kuba ibya M23 byiroshye muri ako gace ku manywa y'ihangu. Abantu bose bakwiye imishwaro: abagore, abana, abasirikare, abapolisi… Buri wese ahungira kure gushobotse, yanga gufatirwa mu mirwano y’inyeshyamba.

Congo Worsening Crisis in East

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byarebye n’amavidewo yafashwe mu kwezi kwa 10 na za drone z’ingabo za MONUSCO za ONU zishinzwe kwubahiriza umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo, maze babona ikivunge cy’abasirikare b’u Rwanda bashoreranye, bikoreye ibitwaro bagana mu majyepfo y’umurenge wa Bambo. Ababikurikiranira hafi mu Muryango w’Abibumbye bemeza ko zari ingabo z’u Rwanda zije gushyigikira inyeshyamaba za M23.

Kuva mu mpera za 2022, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi byakomeje gusaba u Rwanda kureka gutera inkunga M23, ariko Leta y’u Rwanda yokomeje kuvuga ko ntaho ihuriye n’iyo ntambara, kandi ko nta ngabo zayo ziri muri Kongo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Deparitoma ya Leta muri Amerika yatangaje ko minisitri w’ububanyi n’amahanga, Antony Bkinken, yavuganye na ba perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Kongo. Baganiye ku kibazo cy’umutekano gihangayikishije abaturage bo ku mupaka ibihugu byombi bihuriyeho, Ministri Blinken yabasabye gushyira imbere inzira ya dipolomasi ku bibazo bishyamiranije ibihugu byabo, kandi asaba abayobozi bombi gufata ingamba zatuma ituze rigaruka, harimo no gukura ingabo ku mupaka.

“Bazi gutega imitego”

Umutwe wa M23 ufite inkomoko mu mitwe y’inyeshyamba zagiye zisimburana kuva mu mpera za 1990 mu burasirazuba bwa Kongo. Muri 2013, inyeshyamaba za M23 zaratsinzwe ku rugamba, maze zihungira mu Rwanda no muri Uganda, igihe cy’imyaka igera ku 10 ntawe ukoma.

Mu mpera za 2021 abarwanyi ba M23 bongeye kubatura intwaro basaba ubutegetsi bw’i Kinshasa kubahiriza amasezerano yagengaga ugusubira mu buzima bwa gisivili bwabo. Ariko uko amezi yagiye yicuma, ari nako bagwiza ibirindiro, bahinduye imvugo bavuga ko barwanirira kurengera abatutsi bo muri Kongo. Nyamara amaraporo menshi yo muri ONU yemeza ko imvugo zirimo urwango n’ibikorwa byo guhohotera abatutsi muri Republika ya Demokarasi ya Kongo byiyongere ari uko M23 yubuye imirwano.

Abaturage bo ku murenge wa Bambo ntibazibagirwa ukuntu M23 icyubura ibitero yishe abantu bagera ku 171 i Kishishe, nkuko amaraporo ya ONU abihamya. Abishwe icyo gihe, cyane cyane bari abasore n’abagabo, M23 ibashinja kuba bafata intwaro. Ariko ngo M23 yizimba mu gace ka Bambo na Kishishe kuko ari indiri karande y’ingabo za FDLR, umutwe bavuga ko washinzwe n’abagize uruhare muri jenoside yo mu Rwanda muri 1994. Nubwo Guverinoma ya Kongo ihakana ko nta bufatanye bafitanye na FDLR, mu murenge wa Bambo abantu bemeza ko bababonye bafatanye urunana n’ingabo za Kongo ndetse n’iz’iyindi mitwe ingabo zifashisha. Umwe mu basirikare ba Kongo i Bambo yagize ati “Abantu ba FDLR ni abahanga mu kugusha mu mutego inyeshyamba za M23”.

“Barabatereranye”

Uwo musirikare ariko yakanyujijemo ati, ntabwo dufite ibikoresho byambarwa bihagije, ati kandi n’amafunguro atugeraho akerewe. Yungamo ati, abarwanyi ba “Wazalendo” bo bagenda bararuza ihene mu nzira akaba ari zo zibatunga.
Mu kwezi kwa kane 2023, M23 yagize itya iva mu birindiro, iguma mu birometero 20. Mu birindiro byinshi muri ako karere, ushyizemo n’agace ka Goma, imirwano yarahosheje. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10, imirwano yarubuye, abantu barenga 200.000 bavanwa mu byabo. Indege n’intwaro z’imizinga by’ingabo za Kongo byongera kumvikana mu karere ka Goma, aho abasirikare ba Kongo bari batewe inkunga n’”abatoza” baturutse mu Burayi Leta ya Kongo yahaye akazi.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (OIM) watangaje ko Republika ya Demokarassi ya Kongo yaciye umuhigo w’umubare w’abavanywe mu byabo, ubu akaba ari miliyoni 6 n’ibihumbi 900. Muri abo miliyoni imwe ikaba yaratewe n’intambara ya M23. Umwe mu basirikare wagenzuraga ibyangombwa ku muhanda uva i Bambo, mbere y’igitero cya M23 we yagaragaje uburakari ati, “Baradutereranye hano”, ati “Aho bigeze Guverinoma igomba kutubwira niba yaratereranye Uburasirazuba bw’igihugu, bityo byatuma nta bandi basirikare bajya gupfira akamama”.