Ingabo za ONU Zatanguye Gufasha iza Kongo Kurwanya M23

Zimwe mu ngabo za MONUSCO

Ingabo za MONUSCO zashyize ibirindiro byazo muri teritware ya Masisi kuri uyu wa mbere. Ibi ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyiswe nka operasiyo SPRINGBOK igamije ubufatanye hagati ya FARDC na MONUSCO mu kurinda imijyi ya Goma na SAKE.

Kuri uyu wa mbere, ni bwo ingabo za MONUSCO zatangiye ku mugaragaro ibikorwa byo gufasha ingabo za Kongo FARDC guhashya inyeshyamba za M23 no kurinda umujyi wa Sake n'uwa Goma, imijyi yakomeje kwibasirwa n'ibitero bya M23.

Ibi ikubiye muri operasiyo yiswe SPRINGBOK, FARDC ihuriyemo na MONUSCO kuri iyi nshuro. MONUSCO yatangaje ko ibirindiro byayo biri muri localite za Kimoka na Kabati, mu birometero 17 gusa uvuye mu mujyi muto wa Sake mu teritware ya Masisi.

Aho ni ho operasiyo SPRINGBOK ihuje FARDC na MONUSCO izatangirira bityo ikazakomereza mu rundi duce two mu ntara ya Kivu ya ruguru mu rwego rwo kurinda umutekano w'abaturage. Ibi bikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye , ibi bikazibanda cyane mu burasirazuba bw’igihugu ahari intambara z’urudaca.

N’ubwo ingabo za MONUSCO zagiye gutangira ibikorwa bya gisirikare muri utwo duce, bamwe mu banyekongo ntibazifitiye ikizere. Ahubwo bazishinja kuba ziri mu baha inkunga inyeshyamba za M23.

Imiryango itabogamiye kuri leta na za sosiyete sivile ikorera ntara ya Kivu ya ruguru ejo kuwa Mbere yabwiye abanyamakuru mu mujyi wa Goma ko ntacyo bazitezeho. Iyo miryango yasabye ubuyobozi bwa RDC gusesa amasezerano bwagiranye na MONUSCO ahubwo FARDC ikarwanya M23, cyane ko biri mu nshingano zabo z’ibanze.

Espoir Aspirine Muimuka wo mw'isyirahamwe riharanira impinduka muri Kongo, LUCHA, avuga ko kuba MONUSCO igiye gufasha FARDC muri iyi ntambara ari ugushyira mu kaga imijyi ya Goma na Sake.

Umujyi wa Sake uri mu teritware ya Masisi wibasiwe n'ibitero by'abarwanyi ba M23 mu kwezi kwa kane gushyize mbere yuko ingabo za EAC zihagera M23 yivanye mu nkengero zawo.

Kuba uyu mujyi igiye kurindwa na MONUSCO biteye impungenge nyinshi abahagarqriye za sosiyete sivile mu teritware ya Masisi. Olivier Kanyejomba ayoboye sosiyete sivile nshya, Nouvelle société civile du Congo, muri iyi teritware yabisiguriye Ijwi ry'Amerika kuri terefoni.

Operasiyo SPRINGBOK hagati ya FARDC na MONUSCO izakomereza mu duce twose twibasirwa na M23 mu rwego rwo kurinda umujyi ya Goma na SAKE. Muri two, harimo ahanini Masisi na Nyiragongo.

Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga 25 ziri muri Kongo. Kuva tariki 20 ukwezi kwa gatandatu ni bwo leta ya Kongo yatangaje ko ingabo za MONUSCO zatangira kwitegura kuva muri RDC buhoro buhoro.

Gusa nta gihe ntarengwa cyatangajwe na guverinema kuba izi ngabo zose zarangije kuva muri Kongo. Kimwe n’izindi ngabo z’amahanga ziri muri Kongo, iza MONUSCO nazo zakomejwe gushinjwa n’abaturage kuba ntacyo zabamariye mu kugaruka ituze n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.