Ingabo za Isiraheli Zagose Umujyi wa Gaza

Bimwe mu bikoresho vy'intambara vya Isirayeri

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken yageze muri Isiraheli kuri uyu wa gatanu mu gihe ingabo z’iki gihugu zagose umujyi wa Gaza.

Uyu mudipolomate wo mu rwego rwo hejuru w’Amerika, byitezwe ko azakora ku buryo guverinema ya Isiraheli, iba ihagaritse ibitero byayo mu ntara ya Gaza, bityo imfashanyo y’ubutabazi ikabasha kwinjira kuri ubwo butaka.

Blinken, uyu munsi yagiranye inama na minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu n’abaminisitiri muri guverinema ye. Uru ruzinduko ruje mu gihe cy’ibikorwa bya dipolomasi, ngo intambara hagati ya Isiraheli na Hamas itange agahenge.

ONU n’imiryango itandukanye itanga imfashanyo, bavuga ko guhagarika imirwano bikenewe, kugirango ibibazo byugarije ikiremwa muntu mu ntara ya Gaza birushaho gukara, bibashe kwitabwaho.

Kuri uyu wa gatanu, Isiraheli yohereje iwabo, abakozi b’abanyepalestina ibihumbi, bari bagotewe n’imirwano muri Isiraheli, nyuma y’uko Hamas igabye igitero mu iki gihugu, mu kwezi hafi kumwe gushize.

Hagati aho, imyotsi yazamukaga mu kirere ituruka mu ntara ya Gaza, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu. Bombe za Isiraheli zatumye abantu barenga icya kabiri cya miliyoni 2 n’ibihumbi magana atatu bo mu ntara ya Gaza, bava mu ngo zabo.

Ibiribwa, amazi na lisansi biragenda bikendera, mu gihe ibitaro byarengewe n’ubwinshi bw’abarwayi kandi biri hafi kugwa. Ibyo bivugwa na minisitiri w’ubuzima muri Gaza. Uyu muyobozi yongeraho ko abanyepalestina barenga 9.000 baguye muri iyi ntambara, bakaba biganjemo abagore n’abana.

Abantu barenga 32.000 barakomeretse. Abo bose barimo abasivili n’abarwanyi.
Ku ruhande rwa Isiraheri, abantu bagera mu 5.400 barakomeretse kuva ingabo zitangiye kurwanira ku butaka. Hakiyongeraho abarenga 1.400 bishwe, harimo abasirikare 19 ba Isiraheli, bishwe ubwo Hamas yateraga mu majyepfo ya Isiraheli, kw’itariki ya 7 y’ukwezi kwa cumi. (APTN)