Intambara ya Gaza na Isirayeli Ishobora Gukwira Uburasirazuba bwo Hagati: Misiri

Egyptian President Abdel Fattah al-Sisi inspects the Egyptian military units in Suez

Perezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sisi yatangaje ko bishoboka cyane ko intambara ibera mu karere ka Gaza ishobora gukwira mu burasirazuba bwo hagati. Yagereranije ako karere n’igisasu gituramye gitegereje guturika igihe icyo ari cyo cyose.

Ibyo yabitangaje nyuma y’aho igihugu cye gikumiriye indege zitagira abapilote bita drones zari zinjiye mu kirere cya Misiri ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Yavuze ko ubusugire bw’igihugu cye butagomba kuvogerwa. Isirayeli yo yatangaje ko izo ndege zaje ari yo zigamije ivuga ko ari iz’aba Houthi bo muri Yemeni bashyigikiwe na Irani.

Igisirikare cya Misiri cyatangaje ko izo ndege zaje ziturutse mu majyepfo y’inyanja itukura zitura mu mijyi ya Taba na Nuweiba hafi y’umupaka w’icyo gihugu na Isirayeli aho zakomerekeje abantu batandatu

Perezida Sisi yavuze ko aho zaba zaturutse hose we aburiye abantu ko akarere k’uburasirazuba bwo hagati kose gashobora kuba isibaniro ry’intambara ikomeye kandi ko kuri ubu kameze nk’igisasu gituramye gitegereje guturika.

Ejo ku wa gatandatu yakoresheje inama igamije gushakisha amahoro mu burasirazuba bwo hagati asaba ko imfashanyo yoherezwa muri gaza yakoroherezwa kubona inzira, abafashwe bugate mu ntambara bakarekurwa kandi hakaba agahenge ko guhagarika intambara hagati y’umutwe ha Hamas na Isirayeli.