Abaganga n'Imodoka Zitwaye Imfashanyo Bageze muri Gaza Bivuye mu Misiri

Amakamyo atwaye imfashanyo mu ntara ya Gaza ageze ku mupaka wa Rafah mu Misiri

Itsinda ryo mu buvuzi n’amakamyo atwaye imfashanyo binjiye mu ntara ya Gaza kuri uyu wa gatanu bambukiye i Rafah mu Misiri.

Umuyobozi w’umunyepalestina yagize ati: “Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, intumwa zo mu buvuzi zigizwe n’abaganga b’abanyamahanga 10, hongeyeho amakamyo 10 binjiye mu ntara ya Gaza baciye ku butaka i Rafah batwaye amazi, ibiribwa n’imiti. Ibyo bitumye umubare w’amakamyo uba 84 gusa, amaze kwinjira kuva intambara itangiye”.

Imishyikirano yarimo kuba na Isiraheli kugirango izindi mfashanyo zibashe kugera muri Gaza. Lynn Hastings, umuhuzabikorwa wa ONU ku butaka bw’abanyepalestina bwigaruriwe, yabivugiye mu nama n’abanyamakuru i Geneve mu Busuwisi.

Umuhuzabikorwa Hastings yagize ati: “Hejuru y’ibibazo bya tekinike n’ibyumutekano, hari n’ibibazo bya politiki. Kandi hari n’igitutu kitari gike kuri guverinema ya Isiraheli mu bijyanye na politiki yayo y’imbere mu gihugu”.

Ntacyari cyumvikanwaho mu bijyanye no kugeza lisansi muri Gaza kandi ishami rya ONU ryita ku mpunzi z’abanyepalestina, ryavuze ko ibura rya lisansi riteje ibibazo bikomeye ku bikorwa byo kurengera ubuzima muri iyo ntara.

Abayobozi banafite ikibazo cyo guhitamo abarwayi bagomba guhita bafashwa mu bushobozi buke bafite. Hastings, yagize ati: “Turabizi ko abarwayi 1.000 bakeneye kuyungurirwa amaraso, kandi abana barenga 100 n’impinja bavutse batagejeje igihe bagomba gufashwa, bityo rero turakora ibyo dushoboye byose tugerageza kureba icyihutirwa”.

Ibiro bya ONU bishinzwe ubutabazi kuri uyu wa gatanu byavuze ko ibitaro 12 byamaze gufunga imiryango. Ni ukuvuga kimwe cya gatatu cy’ibiri mu ntara ya gaza byose hamwe, byarafunzwe kubera gusenyuka cyangwa kubura lisansi. Ibindi byahindutse amacumbi ku bantu ibihumbi cumi n’ibindi, bataye ingo zabo kubera umutekano muke waturutse ku mabombe.

Richard Peeperkorn w’ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS, yatanze ishusho y’abarwayi babagirwa mu birongozi by’ibitaro nta kinya, nta bikoresho byo mu buvuzi, byibye mu makamyo yari abigemuye. Mu kiganiro n’abanyamakuru i Yeruzalemu, yavuze ko “abaganga mu buzima bwabo batigeze babona ibintu nk’ibyo barimo kubona ubu. (Reuters)