Misiri Yakiye Inama ku Kibazo cy'Intambara ya Isiraheli na Hamas

Abayobozi bitabiriye inama y'amahoro y'i Kayiro

Uyu munsi kuwa gatandatu, i Kayiro mu Misiri habaye inama ihuriwemo na bamwe mu bayobozi bo mu bihugu bitandukanye igamije kwiga ku kibazo cy’intambara ishyamiranije Hamas na Isirayeli.

Mu bafashe umwanya wo kugira icyo bashyikiriza abitabiriye inama ku ikubitiro harimo Perezida Mahmoud Abbas w’Abanyapalestina. Abbas yumvikanishije ko batazigera bava ku butaka bwabo.

Iyi nama ibera i Kayiro mu Misiri, ibaye mu gihe Isirayeli itegura ibitero byo kubutaka izagaba i Gaza nyuma y’uko Hamas nayo iyigabeyeho igitero ku itariki ya 7 y’uku kwezi kwa cumi kigahitana abagera 1400.

Ku rundi ruhande, minisiteri y’ubuzima i Gaza yo yatangaje ko abanyapalestina bamaze gupfira muri iyi ntambara bageze ku 4100 kandi ibikorwa by’ubutabazi bikomeje kugorana. Isirayeli yarahiriye kwihimura kuri Hamas ari bwo yatangiye kogereza ibisasu biremereye i Gaza ndetse n’ibitero by’indege.

Perezida wa Misiri watumije iyi nama mu gihugu cye, yumvikanishije ko intego ari ukugirango haboneke uburyo bwo kugeza inkunga y’ubutabazi ku bayikeneye, ndetse higirwe hamwe ku cyakorwa ngo iyi ntambara irangire, binyuze mu mishyikirano y’ibihugu by’Abanyisiraheli n’Abanyapelesitina iganisha ku bisubizo byo gushingwa kwa Leta yigenga ya Palesitina. Yongeyeho ariko ko igihugu cye nta kiguzi kigomba gutanga ngo iyi ntambara irangire.

Perezida Sisi yagize ati: “Ndizeza isi ku buryo bweruye kandi bw’ukuli ko ubushake bw’abaturage ba Misiri mu gushaka umuti w’ikibazo cya Palesitina bidashoboka mu buryo ubwo ari bwo bwose ku kiguzi cya Misiri.”