Amerika Ihangayikishijwe n'Umutekano muke mu Karere k'Ibiyaga Binini

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri LONI, Linda Thomas-Greenfield

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri LONI, Linda Thomas-Greenfield, yagaragaje impungenge atewe n’ikibazo cy’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari gikomeje kugana habi, mu gihe amakimbirane hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo n’u Rwanda akomeza kwiyongera.

Uyu mudipolomate w’Amerika ibi yabigarutseho i New York mu nama y’akanama k’umutekano ka LONI yigaga ku mutekano mu karere kuri uyu wa kane.

Ambasaderi Thomas-Greenfield yashimangiye ko ari ngombwa gushyigikira ubufasha mpuzamahanga ku nzira y’amahoro ya Nairobi n’iya Luanda ziyobowe n’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba – EAC.

Uhagarariye Amerika yibukije imbaraga zakoreshejwe kuva mu mezi atandatu ashize ku ntambwe yatewe, ashishikariza abarebwa n’iki kibazo guhagarika ihonyangwa ry’uburenganzira bwa muntu n’urugomo, cyo kimwe n’ibikorwa bitemewe, birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.

Ati: “Twahamagariye impande zose kugira bwangu zikubahiriza ibyo zisabwa mu itangazo rya Luanda, harimo n’uko M23 isubira inyuma kugera ku muhora wa Sabyinyo, bigakurikirwa no kujyanwa mu bigo bizakira abarwanyi bayo no kwamburwa intwaro.”

Umudipolomate w’Amerika muri LONI yavuze ko nubwo ibihugu byo mu karere byakoze uko bishoboye ngo bifashe muri urwo rugendo, M23 yafunze amayira agana ahari ibigo bigomba kwakira abarwanyi bayo, ibangamira umuhate wa porogaramu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ari abarwanyi ndetse yivanga mu kazi gakomeye kakozwe na MONUSCO.”

Yongeye gushimangira ko u Rwanda rugomba guhagarika bwangu inkunga rutera umutwe wa M23 washyiriweho ibihano na LONI rukanavana ingabo zarwo ku butaka bwa Kongo. Yahamagariye kandi igisirikare cya Kongo – FARDC guhagarika imikoranire n’umutwe wa FDLR.

Ati: “Turahamagarira ingabo z’ibihugu byo mu karere zoherejwe mu burasirazuba bwa Kongo, haba mu buryo bw’amasezerano hagati y’ibihugu, cyangwa se binyuze mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, gukorana hagati yazo ndetse zigakorana na MONUSCO.”

Uhagarariye Amerika muri LONI yasabye ibihugu binyamuryango by’akanama ka LONI gashinzwe umutekano kwirinda kwemeza ubufasha bwagutse bwa MONUSCO ku ngabo zo mu karere hatarashyirwaho ingamba ziboneye, zijyanye na politiki za LONI mu gukemura ibibazo by’uburenganzira bwa muntu, ukubazwa iby’ushinzwe, hamwe n’impungenge zijyanye n’ubuyobozi n’ubugenzuzi.

Ambasaderi Thomas – Greenfield yagize ati: “Izi ngamba ni ingenzi mu kwirinda ko twava aho tuzambya ikibazo cy’umutekano muke gisanzwe kiri habi.” Yibukije ko iyi ntambara yavanye mu byabo abarenga miliyoni mu mwaka wa 2023 wonyine, benshi muri abo bakaba babayeho mu nkambi z’ubucucike, nta biribwa biboneye, amazi meza, cyangwa ubuvuzi bibageraho.

Madamu Thomas-Greenfield, washimiye abafatanyabikorwa baturutse mu bihugu by’u Rwanda na Kongo, anashimangira ko mu karere hagomba kuba amatora yizewe kandi azira imvururu, yitsa cyane ku nzira y’amatora itagira uwo iheza.

Kanda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru mw'Ijwi rya Themistocles Mutijima.

Your browser doesn’t support HTML5

Amerika Itewe Impungenge n'Icuka Kiri Hagati y'u Rwanda na DRC