Umushinjacyaha w’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga CPI, kuri uyu wa kane yavuze ko ruhagaritse ibyaha byose byo mu ntambara, Maxime Mokom yashinjwaga. Uyu yahoze ari umuyobozi w’abarwanyi muri Repuburika ya Santrafurika.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP bibivuga, umushinjyaha, Karim Khan, yavuze ko ibiro bye byanzuye ko “hatakiri impamvu zifatika zashingirwaho mu kumuhamya icyaha, n’ubwo ibirego byaba byemejwe”.
Yavuze ko icyemezo cyo guhagarika ibirego cyafashwe nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byose kandi ko ibintu byahindutse ku birebana n’abatangabuhamya badashobora kuboneka”.
Mokom yashinjwe ibyaha byo mu ntambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu ku marorerwa byavugwaga ko yakorewe abasivili b’abayisilamu n’umutwe w’abarwanyi w’abarwanyi biyise birengera, mu mwaka wa 2013-2014, muri Repuburika ya Santrafurika. Iki ni igihugu cyakoronijwe n’Ubufaransa,
Igihugu cyatembyemo imivu y’amaraso kubera ubushyamirane nyuma y’uko abarwanyi ba Seleka, urugaga rw’imitwe yari igizwe ahanini n’abayisilamu, bakuyeho perezida Francois Bozize mu ntangiriro za 2013. Abarwanyi biyitaga “anti-Balaka” bishyize hamwe kugirango bambure Seleka umurwa mukuru Bangui