Isirayeli Yagabye Ibindi Bitero mu Ntara ya Gaza

Abasirikare ba Isirayeli

Isiraheli kuri uyu wa kane yagabye ibindi bitero byo mu kirere mu ntara ya Gaza, mu gihe minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yari yagendereye Isiraheli ajyanye ubutumwa bwo gushyigikira iki gihugu, nyuma y’uruzinduko Perezida w’Amerika Joe Biden yagiriye muri Isiraheli.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, yavuze ati: “Mwarazahajwe mu buryo butavugwa n’ibikorwa by’agahomamunwa by’iterabwoba kandi ndashaka ko mumenya ko Ubwongereza nanjye ubwanjye, turi kumwe namwe”.

Nyuma y’uruzinduko rw’igihe gito, i Tel Aviv kuri uyu wa gatatu, Biden yavuze ko yagiranye ibiganiro bibwizanya ukuri, n’abayobozi ba Isiraheli.

Biden ati: “Navuganye n’abanyaisiraheli ntaca ku ruhande. Niko Biden yabwiye abanyamakuru bari kumwe mu ndege itwara perezida, Air Force One. Biden yavuze ko mu gihe Isiraheli “yagiriwe nabi” igihugu “gifite amahirwe yo gukura mu mubabaro” inzirakarengane z’abasivili bari muri Gaza, “badafite aho berekeza”. Yongeyeho ko ari byo igihugu “gikwiye gukora”.

Perezida Biden yavuze ko Misiri yemeye gufungura umupaka wayo wa Rafah, ukora kuri Gaza, kugirango kw’ikubitiro amakamyo 20 y’infashanyo abashe kwakirwa n’amatsinda ya ONU. Yaburiye ko igihe Hamas yabuza ayo makamyo gutambuka cyangwa igatwara imfashanyo, “yaba igeze ku ndunduro”.

Amakamyo atwaye ibyangombwa ry’ubutabazi atereje ko umupaka wa Rafah ufungurwa ku ruhande rwa Misiri, bityo akinjira muri Gaza. Yazitiriwe aho n’ubushyamirane bukomeje hagati ya Isiraheli na Hamas mu Misiri, guhera tariki 17 z’uku kwezi kwa cumi, uyu mwaka wa 2023.