Perezida Biden Yagaragarije Netanyahu ko Ashyigikiye Isiraheli

Perezida Biden na Ministri w'Intebe Netanyahu

Perezida Joe Biden w’Amerika yageze I Tel Aviv muri Isiraheli ejo ku wa gatatu mu ruzinduko rugamije gushyigikira Isirayeli mu ntambara irwana n’umutwe wa Hamas. Uru ruzinduko rwabaye nyuma y’umunsi umwe igisasu cya rokete kirashwe ku bitaro bya Al-Ahli Arab gihitana ababarirwa mu magana. Impande zose ziri muri iyi ntambara zirashinjanya kurasa iki gisasu.

Perezida Joe Biden yavuze ko ashyigikiye Isiraheli, nyuma avuga ko ababajwe cyane n’igisasu cyaturikiye ku bitaro bya Al-Ahli Arab mu mujyi wa Gaza ku wa kabiri kigahitana abantu babarirwa mu magana.

Biden yavuze ko Isirayeli yemeye ko ibikorwa by’ubutabazi bishobora kuva mu Misiri biza mu ntara ya Gaza, anatangaza imfashanyo y’amadolari miliyoni 100 agenewe abanyepalesitina.

Perezida Biden yarahiye ko azafasha Isirayeli kubona ibyo ikeneye kugirango yirwaneho. Gusa, yasabye Isiraheli kwigengesera, ayibutsa ko iyo intambara ifite impamvu ziyiteye, ari ngombwa kuyirwana hubahirizwa amategeko agenga intambara.

Netanyahu yashimiye Biden ko amushyigikiye. Leta ye yagabye ibitero by’indege z’intambara mu ntara ya Gaza bihitana abantu 3000, inategeka ko abaturage miliyoni ebyiri bahatuye bahunga mbere y’uko igaba ibitero binyuze ku butaka yitegura kuhagaba mu rwego rwo kwihimura ku gitero cy’umutwe wa Hamas cyayiguye gitumo taliki 7 z’ukwezi kwa cumi kigahitana abantu 1400.

Hamas ivuga ko igisasu cyaturikiye kuri ibi bitaro cyarashwe n’indege z’intambara za Isirayeli, mu gihe Isirayeli yo ivuga ko ari igisasu cyo mu bwoko bwa rokete cyarashwe n’umutwe wa kiyisilamu. Uyu mutwe wabihakanye. Iri vuriro ni ryo abaturage ba Gaza bahunga ibitero bya Isirayeli bihishagamo.