Kongre y'Amerika Imaze Iminsi 14 nta Muyobozi

Inteko ishinga amategeko y'Amerika ntifite umuyobozi

Mu nteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ku nshuro ya kabiri, abadepite batora ntibabashije kwemeza umuyobozi mushya wa Kongre y’Amerika. Itora rya kabiri rirangiye mu minota mike ishize.

Umukandida w’ishyaka ry’Abarepublikani, ubu rifite ubwiganze muri Kongre, Jim Jordan wo muri leta ya Ohio, ntiyabonye amajwi akenewe 217 kugirango abe umuyobozi mushya. Uyu yabonye amajwi 199 kuri 434 y'abadepite bose batoye. Ahubwo Hakeem Jeffries w’umudemokrate yagize 212.

Inama nshingamateka y’Amerika imaze imisi 14 idafite umuyobozi wayo, kuva aho uwitwa Kevin McCarthy wayiyoboraga yakuweho na bagenzi be. Ubu umuyobozi w'agateganyo azagena ikindi gihe abadepite bagomba kongera guhura.