Intambra ya Isiraheli na Hamas Imaze Guhitana Abanyamakuru 17

Nyakwigendera umunyamakuru Issam Abdallah wa Reuters i Beyirute muri Libani

Abanyamakuru bagera kuri 17 barishwe mu cyumweru cya mbere cy’intambara ishyamiranyije Isiraheli n’umutwe wa Hamas. Abo barimo umunyamakuru wa videwo w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters. Abayobozi b’ishami ry’amakuru n’inzobere mu by’umutekano barimo kuganira uko abanyamakuru bacungirwa umutekano.

Alessandra Galloni, umwanditsi mukuru wa Reuters yunamiye umunyamakuru wari ushinzwe gufata amashusho Issam Abdallah, wagwiriwe n’igisasu kikamuhitana ku itariki ya 13 y’uku kwezi. Ni igihe yafataga amashusho ku kurasana kwabereye ku mupaka hagati y’ingabo za Isiraheli n’umutwe wa Hezbollah, ukorera muri Libani. Bwana Alessandra Galloni yavuze ko “uyu munyamakuru yishwe arimo gukora akazi ke.”

Icyo gisasu, amakuru avuga ko cyaturutse muri Isiraheli, cyakomerekeje abandi banyamakuru batandatu. Gallioni yasabye ko iperereza rya Isiraheli ku byabaye ryakoranwa umucyo. Anashimangira ko ari ngombwa ko itangazamakuru ryemererwa gutara inkuru ku ntambara; ariko kandi ko “ari ingenzi cyane ko abanyamakuru ibyo babikora batekanye.”

Umutekano ni ikintu cy’ibanze ku bitangazamakuru byohereza abanyamakuru babyo muri Isiraheli no muri Gaza. Umuryango mpuzamahanga urengera abanyamakuru, Committee to Protect Journalists, uvuga ko mu cyumweru cya mbere cy’intambara, abanyamakuru 15, barimo na Abdallah, bishwe.

Abandi barakomeretse cyangwa baratambamirwa mu cyo ishami rya LONI ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco –UNESCO ryise icyumweru cya mbere gihitanye abanyamakuru benshi mu ntambara za vuba aha. Ariko kandi Rachel Oswald wo mu muryango National Press Club ukorera mu mujyi wa Washington, DC, akavuga ko kugira abanyamakuru ahabera intambara ari ikintu cy’ingenzi. Avuga ko “ari ngombwa ko abanyamakuru batangaza amakuru afitiwe gihamya, bigenzuriye kuri iyi ntambara ishyamiranyije Isiraheli na Hamas.”

Umuryango James W. Foley Legacy Foundation, uharanira umutekano w’abanyamakuru n’uw’abanyamerika bafungiwe mu mahanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, wateguye integanyanyigisho n’itsinda ryo guhugura no gufasha abanyamakuru b’ahazaza ku bijyanye n’umutekano wabo.

Icyibandwaho muri aya mahugurwa – ku bijyanye n’imyiteguro yo kujya gutara inkuru ahantu hateje akaga – ni ugutegura gahunda neza. Ibyo birimo kugira mu itsinda abantu bafite ubumenyi ku karere ugiyemo no gukorana bya hafi n’abayobozi b’amakuru.

Inzobere mu bijyanye n’umutekano zongeraho ko ari ingenzi kuba ufite gahunda iteguye yo kuza kuhivana mu gihe ibintu byaba bibi cyane.

Jason Reich, umuyobozi wungirije ushinzwe umutekano n’ituze mu kinyamakuru The New York Times, avuga ko “ari ah’umunyamakuru gufata icyemezo cyo kuguma ahantu, cyangwa se kuhava ashingiye ku ishusho y’ibyo arimo kubona.”

Mu gihe umubare w’abasivili bicwa n’abakomerekera mu ntambara ishyamiranyije Isiraheli na Hamas wiyongera umunsi ku wundi, kandi n’abanyamakuru bagera mu karere gutara inkuru kuri iyi ntambara bakaba barimo kwiyongera, umutekano ni igice cy’ingenzi mu gutegura gahunda z’akazi k’umunyamakuru.