Perezida w'Amerika Joe Biden Yasuye Isiraheli

Perezida Joe Biden arashyigikira Isiraheli

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, uyu munsi kuwa gatatu yageze muri Isiraheli mu gihe ubushyamirane bwakajijwe, nyuma y’igisasu cyaturikiye ku bitaro mu ntara ya Gaza bigatuma abantu barushanwa gushaka uruhande bacyamaganiraho bikanateza imyigarambyo mu karere kose.

Ari kumwe na minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu mu mujyi wa Tel Aviv, Biden yavuze kuri bombe yahitanye abantu mu bitaro.

Abarwanyi ba Hamas bamaganiye icyo gitero cyo mu mujyi wa Gaza ku bitaro Ahli Arab, kuri Isiraheli. Ingabo za Isiraheli zahakanye icyo gisasu, zivuga ko ari roketi yayobye, irashwe n’umutwe witwara gisirikare w’abanyepalestina, Jihad. Uwo mutwe w’abarwanyi wahakanye uruhare rwawo mu bijyanye n’icyo gisasu.

Nyuma ya Tel Aviv, Biden yateganyaga gukomeza yerekeza Amman muri Yorudaniya, ariko nyuma y’icyo gitero ku bitaro mu ntara ya Gaza, uruzinduko rwe rwahagaritswe mu gihe abayobozi b’ibihugu bituranyi bya Isiraheli, umwami Abdullah wa Yorudaniya na perezida Abdel-Fattah el-Sissi wa Misiri, bafashe icyemezo cyo kuba bahagaritse inama y’abakuru b’ibihugu na Biden hamwe na perezida w’ubuyobozi bwa Palesitina, Mahmoud Abbas.

Ubuyobozi bwa Palesitina kimwe n’ibindi bihugu by’amahanga bavuga ko ko byakozwe na Isirayeli, igitero cyahitanye abantu bagera kuri 500.