Icyumweru kiruzuye neza, umutwe wa Hamas ugabye ibitero kuri Isirayeli. Abanyapalestina b’abasivili baratabaza nyuma y’uko Isirayeli irahiriye kwihimura, kuri ubu abarenga miliyoni bo mu gace k’amajyaruguru ya Gaza bakaba bari guhunga, abandi bakavuga ko batazava ku butaka bwabo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, mu bahunga humvikanye umugore wazamuye ijwi, yumvikanisha ko ari ibiremwa. Yanibazaga kandi aho bagenzi be b’abarabu bari.
Aya majwi yumvikana nkatabaza yari nyuma y’ibisasu biremereye Isirayeli yohereje bigasenya ahantu hari amazu yari atuwemo n’abantu. Kuri videwo yasohowe n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters wabonagaga ko hashegeshwe bikomeye, kandi abantu babuze aho berekeza. Mu bagaragaraye bagizweho ingaruka z’ako kanya harimo abana bakomeretse.
Uretse uyu mugore utuye muri aka gace kitwa Khan Younis, utatangajwe izina, undi muturage we witwa Ibrahim Abu Dakkah yavuze ko batazahunga yumvikanisha ko aha batuye ari gakondo yabo, ibiti bihateye ari ibyabo, yewe batazemera kuzibukira umuco wabo, kandi ko na Yerusalemu nayo ari iyabo, anumvikanisha ko bari gukorerwa jenoside.
Mu gace k’amajyaruguru ya Gaza ariko ho abaturage b’abasivili barenga miliyoni imwe batangiye kuva mu byabo nyuma y’uko Ministiri w’intebe wa Isirayeli Benjamini Netanyahu abahaye igihe ntarengwa cyo kuba bahungiye mu majyepfo ya Gaza. Netanyahu yatanze igihe ntarengwa kuri aba baturage nyuma y’uko Isirayeli irahiriye kwihimura kuri Hamas.
Kugeza ubu izi mvururu zimaze gupfiramo abantu bagera 2,215 kuza zitangiye mu mpera z’icyumweru gishize. Inzego z’ubuzima zo muri Gaza zatangaje ko igitero cya Isirayeli cy’uyu munsi cyahitanye abantu 324, naho abagera ku 1000 bakomeretse. Muri bo abenshi ni abagore n’abana