Hakomeje Imirwano Ikaze Hagati ya Hamas na Isirayeli

Igisasu Israeli yarashe ku nyubako z'ahitwa Jabalia muri Cisjordaniya

Imirwano yakajije umurego muri Isirayeli, mu gihe abarwanyi ba Hamas bakomeje kwihagararaho kurenza igihe cyari cyitezwe. Ingabo za Isirayeli zishe abantu bagera muri 500 ku munsi wa gatandatu.

Minisitiri w’ingabo wa Isirayeli, Yoav Gallant, yavuze ko bariyeri ya Isirayeli ishobora gukazwa mu kubuza ibiribwa na lisansi kwambuka bijya mu gice gituwe na miliyoni ebyiri n’ibihumbi 300 z’abantu muri Gaza.

Umuvugizi w’igisirikare cya Isirayeli, yatangaje ko ingabo zisubije ibice bituwe byari byafashe, ariko ko hakomeje kugenda haba ubushyamirane, mu gihe bamwe mu bagabo b’abanyepalestina bakomeje urugamba.

Mbere undi muvugizi wa gisirikare Liyetona Koloneri Richard Hecht, yari yemeje ko “birimo gufata igihe kirenze icyo bari biteze ko bazaba bagaruye umutekano”.

Abanyapalestina bavuze ko bakiriye za telefone n’ubutumwa buturuka mu bashinzwe umutekano ba Isirayeli, bababwira kuva mu karere, ahanini mu majyaruguru no mu burasirazuba bwa Gaza. Banaburiwe ko hashobora kuba hari ingabo zirimo kuhakorera.

Hamas ivuga ko igitero gifite impamvu, bitewe na bariyeri imaze imyaka 16 n’ imikwabu Isirayeri imaze imyaka ikora mu ntara ya Sijordaniya. Imitwe y’abanyepalestina bababajwe n’ibitero n’urugomo bavuze ko byabonekaga ko bishobora kuba, kubera inzira y’amahoro imaze imyaka hafi icumi yarahagaze no kuba abayobozi b’abahezanguni ba Isiraheli, baravugaga ko bwa nyuma na nyuma bazomeka ubutaka bwa Palestina ku gihugu cyabo.

Isirayeli n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bavuze ko nta kintu cyasobanura ubwicanyi bukorerwa imbaga y’abasivili bigambiriwe. (Reuters)