Ibikorwa Bya Guverinoma Muri Amerika Ntibigihagaze

Uyu mushinga w’itegeko, watowe ku bwiganze bw’abasenateri 88 ku 9 nyuma yo kwemezwa n’inteko nshingamategeko

Sena ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nama yayo idasanzwe mu mpera z’iki cyumweru, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu yemeje umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari yo gutera inkunga ibikorwa bya guverinoma.

Uyu mushinga wahise usinywa na Perezida Joe Biden ukaba itegeko, uvanyeho impagarara z’uko hashoboraga kuba ihagarikwa ry’imirimo ya guverinoma ryari riteye impungenge.

Uyu mushinga w’itegeko, watowe ku bwiganze bw’abasenateri 88 ku 9 nyuma yo kwemezwa n’inteko nshingamategeko –umutwe w’abadepite, uzafasha mu gutera inkunga imirimo ya guverinoma kugeza ku itariki 17 z’ukwa 11.

Uyu mushinga w’itegeko urimo kandi miliyari 16 z’amadolari y’Amerika y’inkunga yo guhangana n’ibiza Perezida Biden yashakaga. Icyakora ntihashyizwemo amafaranga yo gufasha Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’Uburusiya.

Nyuma y’itorwa ry’iri tegeko, Perezida Biden yasohoye itangazo avuga ko ugutorwa kwaryo kuvanyeho “ikibazo kitari ngombwa cyajyaga guteza ububabare budakenewe ku miliyoni z’amanyamerika b’abanyamurava.”

Senateri Chuck Schumer, umuyobozi w’abademokarate bafite ubwiganze muri sena, mu ijambo rye nyuma y’iri tora yagize ati: “Tuzabasha kwirinda ihagarara ry’ibikorwa. Imikoranire hagati y’amashyaka yombi, yakomeje kuranga sena, yatsinze. Ndetse ubu noneho abanyamerika bakwiruhutsa.”

Senateri Chuck Schumer, umuyobozi w’abademokarate

Iyo iri tegeko riza kurenza saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ritaremezwa n’inteko nshingamategeko ndetse ritaranasinywa na perezida, imirimo ya guverinoma yo ku rwego rw’igihugu yajyaga guhagarara.

Abasirikare barenga miliyoni enye ndetse n’abakozi ba guverinoma ntibajyaga kuzahembwa, nubwo serivisi z’ingenzi, nk’iz’ubugenzuzi bw’ingendo zo mu kirere n’izo ku mipaka zo zajyaga gukomeza gukora.

Abahabwa pansiyo ntibashoboraga kubonera ku gihe amafaranga leta ibagomba ngo babashe kwishyura fagitire zibategereje no guhaha ibibatunga. Ndetse yewe na za pariki z’igihugu zajyaga gufunga.

Mu minsi ine ishize byasaga nk’aho ari nta kabuze bizagenda uko.

Nyamara ibintu byabaye nk’ibihindutse bwangu guhera kuwa Gatandatu ubwo umukuru w’inteko – umutwe w’abadepite Kevin McCarthy yahinduraga amayeri ndetse agashyira imbere uyu mushinga w’itegeko bagenzi be b’aba Repubulikani batemeraga.

Umutwe w’abadepite watoye iri tegeko ku majwi 335 kuri 91. Abademokarate barishyigikiye ku bwinshi kurusha abarepubulikani, nubwo bwose ritarimo inkunga igenewe Ukraine, gahunda Perezida Biden, abademokarate ndetse na benshi mu basenateri b’abarepubulikani bari bashyize imbere.

Kevin McCarthy umukuru w’inteko ishinga amategeko – umutwe w’abadepite

Depite Hakeem Jeffries ukuriye abademokarate mu nteko, mbere y’iri tora aganira n’abanyamakuru yagize ati: “Abarepubulikani b’abahezanguni bagendera ku ntekerezo za MAGA batsinzwe, abaturage b’Amerika batsinze.”

Ariko Lauren Boebert, umudepite w’umurepubulikani yanenze itorwa ry’iri tegeko ryo kuziba icyuho cy’ingengo y’imari by’igihe gito.

Aganira na televizyo CNN yagize ati : “Twakabaye twahatiye sena gutambutsa imishinga ine y’amategeko y’ingengo y’imari inteko yatoye. Urwo rwakabaye uruhare rwacu. Twakabaye twabahatiye kuza ku meza y’ibiganiro, kuza mu nama, tukaganira byimbitse ku byo tutemeranyaho.”

Birashoboka cyane ko McCarthy aza gusabirwa n’abadepite bo mu ishyaka rye kuvanwa ku mwanya n’umukuru w’inteko-umutwe w’abadepite.

Ku byo kuvanwa kuri uwo mwanya, Bwana McCarthy yagize ati: “Niba hari ushaka kumvanaho kubera ko nshaka kuba mukuru muri iki cyumba, nakomeze abigerageze. Ariko nibwira ko iki gihugu ari cyo cy’ingenzi kuruta.”

Mu ijambo rye Perezida Biden yagaragaje ko yabonye ko muri uyu mushinga w’itegeko haburamo inkunga ya Ukraine; ati: “Ntidushobora, uko byaba byamera kose, kwemera ko inkunga y’Amerika kuri Ukraine ihagarara.”

Inkunga ihabwa Ukraine iracyashyigikiwe mu nteko. Ndetse mu gicuku cy’uyu wa Gatandatu, itsinda rihuriweho n’abasenateri bari mu buyobozi mu mashyaka yombi, barangajwe imbere na Senateri Schumer ndetse na Senateri Mitch McConnell umukuru w’abasenateri b’aba Repubulikani, ryasohoye itangazo ryiyemeza gukora ibishoboka byose Amerika igakomeza “gutanga inkunga y’ingenzi ku mutekano uhamye n’ubukungu bya Ukraine.”

Umwe mu bategetsi bakuru muri leta utavuzwe amazina yabwiye ikinyamakuru NBC ko Biden na Minisiteri y’ingabo bagifite amafaranga ahagije yo guha Ukraine ibyo ikeneye ku rugamba “mu gihe cyisumbuyeho gato”, ariko kandi “bikenewe” ko inteko itora vuba itegeko ryerekeranye n’inkunga ihabwa Ukraine.

Mu nteko – umutwe w’abadepite, umudemokarate rukumbi watoye ahakana uyu mushinga w’itegeko, ni Mike Quigley wo muri leta ya Illinois, usanzwe ari umuyobozi wungirije w’itsinda ry’abashyigikiye inkunga kuri Ukraine.

Uyu yagize ati: “Kurinda Ukraine biri mu nyungu z’igihugu cyacu.”

Aganira n’Ijwi ry’Amerika, Todd Belt umuyobozi w’ishuri ryigisha amasomo ya politiki kuri Kaminuza ya George Washington yagize ati: “Ibi birasa nk’akavuyo, ariko si ubwa mbere biba. Hari ikiguzi kigomba kwishyurwa hano. Ariko icyo ni cyo kiguzi cya demukarasi. Rimwe na rimwe hari ubwo bigaragara nk’akajagari. Gusa amaherezo, haboneka ubwumvikane.”

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ihagarara ry’ibikorwa bya guverionoma ryabayeho inshuro zigera kuri enye mu myaka icumi ishize. Icyakora akenshi ryamaraga nk’umunsi umwe cyangwa ibiri abashingamategeko bakagera ku mwumvikano wo kongera gutangiza byuzuye ibikorwa bya guverinoma.

Icyakora, ihagarara rimwe ryabaye ku butegetsi bwa Donald Trump ryamaze iminsi 35, ubwo yashakaga ingengo y’imari yo kubaka urukuta ku mupaka w’Amerika na Megizike bikarangira atayemerewe.