Ibyaranze Ubuzima bwa Senateri Dianne Feinstein

Senateri Dianne Feinstein

Senateri Dianne Feinstein wari umaze igihe kirekire mw’ishyaka ry’abademokrate muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko.

Senateri Feinstein yavaga muri Leta ya Californiya. Yari umuntu witangiye kurwanya imbunda mu gihugu kandi yagaragaje uburyo urwego rw’iperereza rw’Amerika, CIA, rwakoreye iyicarubozo abakekwaho iterabwoba b’abanyamahanga.

Muri byinshi yagezeho, harimo kuba yarabaye umugore wa mbere wayoboye komite ya sena ishinzwe ubutasi.

Senateri Dianne Feinstein

Mu myaka hafi 31 yari amaze ari senateri, yabaye umuhuza, n’ubwo hataburaga abamurwanya b’abaheza nguni. Feinstein yinjiye muri Sena mu mwaka 1992 nyuma yo gutsinda itora ridasanzwe kandi yongeye gutorerwa imyaka itanu muri 2018, aza kuba umugore wa mbere wamaze igihe kirekire muri Sena kugeza ubu.

Mu mwuga we, Feinstein yaranzwe no kurwanya imbunda yivuye inyuma ashingiye kubyo yiboneye. Yabaye Meya w’umujyi wa San Fransisco mu 1978, nyuma y’iyicwa rya Meya George Moscone n’uwo bari bafatanyije imirimo Harvey Milk, barashwe n’umuntu wigeze gukora muri ibyo biro.

Dianne yaharaniye ibintu bitandukanye harimo umutekano w’igihugu, no kubungabunga ubwisanzure bwa rubanda. Yakoze amateka mu buryo bwinshi kandi igihugu kizungukira ku murage we, ibinyejana byinshi.

Mu kuba akenshi yarabaga ariwe mugore rukumbi mu cyumba cy’inama, Dianne Feinstein, yabereye icyitegererezo abanyamerika benshi. Ni akazi yafashe atajenjetse, aha inama abakozi batari bake ba Leta, n’ubu benshi bari mu buyobozi.

Yabereye urugero benshi mu bayobozi bakiri bato b’abakobwa, yafunguriye imiryango atitangiriye. Yari afite igitsure, agusha ku ntego kandi yahoraga yiteguye. Ikindi ntiyasubiraga inyuma ku ntego. Yakundaga abantu kandi akaba n’incuti nziza, nk’uko bivugwa n’abo bakoranye bumvikanishije ko bazamukumbura.

Mu gihe bifatanyije n’umukobwa we Katherine n’umuryango mugari wa Feinstein, bahumurijwe n’uko Dianne, agiye kongera guhura n’uwo yakunze, Richard wamubanjirije. Bati Imana ihe Diane Feinstein iruhuko ridashira. (Reuters)