USA: Leta Igiye Guha Abaturage Bayo Ibikoresho Bipima Covid 19 ku Buntu

Leta ya y’Amerika ejo ku wa gatatu yatangaje ko izatanga miliyoni 600 z’amadolari agenewe kugura ibikoresho byo gupimira Covid 19 imuhira ku buryo bwihuse utagombye akujya kwa muganga. Igiye kandi gutangiza urubuga rwa interineti rugamije korohereza buri rugo muri Amerika kubasha gusaba ibikoresho byo kwipima bigera kuri bine buri rugo.

Ibi bigamije kwirinda ubuke bw’ibikoresho bipima Covid 19 bikunze kugaragara mu bihe by’ubukonje.

Ministeri y’ubuzima n’imibereho y’abaturage muri Amerika ivuga ko ubusabe bw’ibi bikoresho byo kwipima Covid 19 bushobora gutangwa ku rubuga COVIDTests.gov. Ibi bikoresho bizatangwa ku buntu bikwirakwizwe n’urwego rushinzwe amaposita muri Amerika.

Inganda 12 zikora ibi bikoresho muri leta 7, zahawe amafaranga yo gukora ibigera kuri miliyoni 200 byiyongera ku byari bisanzwe mu bubiko. Ministri y’ubuzima ivuga ko ibi biri mu rwego rwo kugirango, hashobore kuboneka ibikoresho byinyongera mu gihe byaba bikenewe.

Abakozi ba leta baravuga ko ibi bizafasha inzego zari zisanzwe zibikwirakwiza, kwirinda icyuho cy’ibura ryabyo gishobora kuvuka nkuko byagiye bigenda mu minsi yashize ubwo ubwandu bwa Covid 19 bwabaga bwinshi.

Ministri w’ubuzima wungirije ushinzwe ibyerekeye ingamba z’ibihe bidasanzwe no kwitegurira ibihe by’ingoboka, Dawn O’Connell, yatangaje ko bazakomeza kwakira ubusabe bw’ibi bikoresho kandi ko mu gihe haba hagaragaye ubwandu bushya, igihe cyo gusaba ibi bikoresho kizongerwa.