Prezida Paul Kagame Atangaza ko Aziyamamariza Manda ya Kane

President Paul Kagame

Ku nshuro ya mbere, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yatangaje mu buryo bweruye ko aziyamamariza manda ya kane ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe mu mwaka utaha wa 2024.

Ibi perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo demukarasi, umutekano mu karere, n’ububanyi n’amahanga.

Igisubizo ku bijyanye na kandidatire ye mu matora ataha, Perezida Kagame yagikomoye ku kibazo cy’umunyamakuru Francois Soudan wamubajije niba ukongera gutorerwa kuyobora ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda n’ubwiganze bw’amajwi 99.8 ku ijana mu kwa kane k’uyu mwaka, mu maso ya rubanda bidahita bimugira umukandida w’iri shyaka.

Mu gisubizo cye Perezida Kagame yasubije ko ibyo ari ko bimeze. Yongeraho ko ashimishijwe n’icyizere abanyarwanda bakomeje kumugaragariza. Bityo ko nawe azabakorera igihe cyose azaba abishoboye.

Ati: “Yego rwose ndi umukandida.”

Bibaye ubwa mbere Perezida Kagame yerura ko aziyamamaza mu matora ateganijwe mu kwa munani k’umwaka utaha wa 2024. Ubwo yaherukaga kubazwa ikibazo nk’iki, hari mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu k’uyu mwaka mu kiganiro yagiranaga n’abanyamakuru.

Icyo gihe yari yasubije ko atazi neza niba aziyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ataha. Yongeraho ko buri wese yamenya ko amahirwe yo kwiyamamaza cyangwa kutiyamamaza kuri we ari 50 kuri 50.

Kugeza ubu ishyaka FPR-Inkotanyi rimaze imyaka hafi 30 ku butegetsi mu Rwanda ryari ritaratangaza ku mugaragaro umukandida waryo.

Icyakora impinduka zabaye mu matora ya komite nyobozi yaryo, aho babiri mu bayobozi bakuru baryo batatu basimbuwe hakagarukamo Perezida Kagame wenyine zaciye amarenga ko Perezida Kagame umaze imyaka 23 ku mwanya w’umukuru w’igihugu azongera kwiyamamaza.

Kuri iyi myaka 23 amaze ku butegetsi, umunyamakuru Francois Soudan wa Jeune Afrique waganiraga na Perezida Kagame yagize ati: “Nk’uko ubizi, ku bihugu byo mu burengerazuba bw’isi, kuba umaze ku butegetsi imyaka irenga 20 ni ikibazo muri politiki.” Ati: “usanga ibyo bihura n’ukuri ko ku magabane w’Afurika?”

Mu gusubiza, perezida Kagame yagize ati: “Uburengerazuba bwihangane, ariko ibyo ibyo bihugu bidutekerezaho ntibitureba. Njye ubwanjye, sinkimenya igihura n’indangagaciro zo mu Burengerazuba. Demukarasi ni iki? Ni uko ibihugu byo mu Burengerazuba bitegeka abandi icyo bakora, ariko se niba bo ubwabo bahonyora ayo mahame yabo, twe twabumva dute?”

Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yongeyeho ko “kugerageza guterura demukarasi ukayimurira ahandi ubwabyo biba byamaze kuba guhonyora demukarasi.” Ati: “abaturage bakwiye kuba bigenga kandi bakemererwa kwishyira ku murongo uko babishaka.”

Undi waherukaga gutangaza ko aziyamamaza mu matora ataha ni Bwana Frank Habineza usanzwe ari umukuru w’ishyaka riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije – Democratic Green Party of Rwanda, usanzwe ari umudepite mu nteko nshingamategeko.

Uyu yatangaje kandidatire ye mu matora ateganijwe mu mpeshyi itaha mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu kwezi kwa Gatanu k’uyu mwaka, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora iri shyaka.

Mu binyacumi hafi bitatu by’imyaka ishyaka FPR-Inkotanyi rimaze ku butegetsi mu Rwanda, Perezida Kagame ashimwa nk’umutegetsi wazanye impinduka zikomeye mu kubaka no kuzahura ubukungu bw’igihugu cyari kimaze gushegeshwa n’intambara na Jenoside yo muw’1994.

Icyakora imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakunze gushinja ubutegetsi bwe kutorohera abatavuga rumwe nabwo no guhonyora uburenganzira bwa muntu.