Jens Stoltenberg: OTAN Igomba Kwitegura Intambara y'Igihe Kirekire muri Ukraine

Jens Stoltenberg

Umunyamabanga w’umuryango wa OTAN wo gutabarana hagati y’Amerika n’Uburayi, Jens Stoltenberg, yabwiye itangazamakuru ryo mu Budage ko uwo muryango ugomba kwitegura intambara y’igihe kirekire muri Ukraine.

Yavuze ko uwo muryango wifuza ko habaho amahoro mu gihe cya vuba ariko intambara nyinshi zimara igihe kirekire kurenza ikiba cyarateganijwe mu ikubitiro.

Yagize ati: ‘tugomba kumenya ko Perezida Volodymyr Zelenskyy n’Abanyakraine ni barekeraho kurwana igihugu cyabo kizaba kitakiriho’.

Hagati aho ingabo za Ukraine, zibinyujije ku rubuga rwa Telegram, zatangaje ko Uburuyiya bwagabye ibitero bya misile n’indege za gisirikare zitagira abapilote mu gace ka Odesa zirasa ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi. Ibyangiritse ntibiramenyekana neza.

Ministeri y’ingabo y’Ubwongereza mu cyegeranyo cyayo gisohoka buri munsi ku iperereza ry’intambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine, yatangaje ko Uburusiya bushobora kongera ingabo mu mujyi wa Tokmak zigaruriye uherereye mu majyepfo ya Ukraine.