Tuniziya Yataye Muri Yombi Abimukira

Europe Migration

Polisi ya Tuniziya ibifashijwemo n’indege n’inzego zishinzwe kurwanya iterabwoba, bafashe abimukira amagana kandi bafata amato uyu munsi kuwa gatandatu, mu gikorwa cyo guhiga abanyereza abantu mu karere ko ku nkombe ka Sfax. Aha ni ahantu hanyurwa cyane n’abimukira berekeza ku mugabane w’uburayi.

Iki gikorwa guverinema yavuze ko cyategetswe na Perezida Kais Saied, kibaye mu gihe ikirwa cya Lampedusa cy’Ubutaliyani gihanganye n’umubare munini w’amato agera ku butaka, arimo abimukira bambukiranya amajyaruguru y’Afurika.

Abarinda inkombe z’igihugu ba Tuniziya, bakoze umukwabu mu ngo, aho abimukira amagana bari bacumbitse, bafata amakamyo atwaye abimukira yerekezaga ku nyanja kandi bafashe amato yakoreshwaga n’abo batwara abantu rwihishwa.

Bamwe muri abo batawe muri yombi mu gikorwa cyarimo indege, imbwa zikorana n’abapolisi, n’amakamyo ya gisirikare hamwe n’abofisiye mu gipolisi amagana mu mijyi ya Jebiniana, Kerkennah, Msatria na Sfax.

Koloneli Houssem Jbebli, umuyobozi w’abarinda inkombe b’igihugu, yabwiye abanyamakuru ko operesiyo zo mu kirere zari gigamije guhiga, abanyereza abantu baca mu buryo bugoranye.

Perezida Saied yategetse icyo gikorwa mu rwego rwo guhangana n’urujya n’uruza rutemewe rw’abimukira, nk’uko bivugwa mw’itangazo rya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.

Tunisiya irimo kwotswa igitutu n’Ubutaliyani hamwe n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, bwarahiriye miliyari imwe y’amafaranga y’amayero, yo gufasha Tuniziya mu bibazo by’ubukungu ihanganye nabyo biturutse ku bwinshi bw’abimukira.

Mu minsi mike ishize, abantu bagera mu 7.000 baturutse muri Afurika ya ruguru mu bwato, bageze mu kirwa gito cy’Ubutaliyani cya Lampedusa, bituma Meya w’icyo kirwa, asabwa gufasha.

Muri rusange, abantu bagera mu 126.000 bageze mu Butaliyani kuva uyu mwaka utangiye. Ni incuro hafi ebyiri 64.529 bahageze mu gihe kimwe muri 2022, nk’uko imibare ya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubutaliyani ibigaragaza.

Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani, Giorgia Meloni, kuri uyu wa gatanu yahamagariye umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi gufatanya “n’intumwa zikorerera mu mazi igihe byaba ngombwa” mu gukumira abimukira bambuka inyanja ya Mediterane baturutse mu majyaruguru y’Afurika. (Reuters)