Abanyafurika y’epfo Baherekeje Mangosuthu Buthelezi

Mangosuthu Buthelezi

Muri Afurika y’epfo, abantu ibihumbi n’ibihumbi bateraniye mu burasirazuba bw’igihugu, kuri uyu wa gatandatu, mu muhango wo guherekeza Mangosuthu Buthelezi.

Uyu yabaye muri politiki y’Afurika y’epfo igihe kirekire. Ni n’umuntu utaravuzweho rumwe mu rugamba rwo kwibohora ubuyobozi bwa gashakabuhake. Buthelezi yitabye Imana mu cyumweru gishize afite imyaka 95 y'amavuko.

Abamuherekeje, bamwe bari bambaye imyenda y’abo mu bwoko bw’Abazulu n’impu. Bateraniye kuri sitade yo mu mujyi wa Ulundi, aho babyinaga kandi baririmba.

Itangazamakuru ry’Afurika y’epfo ryavuze ko inyamaswa ebyiri zizwi kw’izina rya musumbashyamba n’impala 6 zabazwe kandi ko zakuweho impu, bijyanye n’umuhango gakondo.

Buthelezi yashinze ishyaka Inkatha Freedom Party (IFP) mu magambo ahinnye. Hari mu mwaka w’1975 kandi yagaragaje ingufu zikomeye, mu ntara ubu izwi nka KwaZulu-Natal. Yabaye minisitiri incuro ebyiri, ashinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, muri guverinema yakurikiye iy’apartheid.

Kimwe n’ishyaka African National Congress (ANC) muri Afurika y’epfo, yanengaga ubuyobozi bwa banyakamwe b’abazungu. Ariko uruhande rw’abaZulu yari ayoboye rwaje guhangana na ANC hameneka amaraso mu myaka ya za 80 na 90. ANC yabonaga Buthelezi nk’ufite ubushake bwo gukorana n’abayobozi ba gashakabuhake, akagaragara nk’ugambanira abirabura bose muri Afurika y’epfo.

Amashyaka yombi yaje kwumvikana, ubwo Buthelezi yafataga icyemezo cyo kujya mu matora y’igihugu mu 1994, yagejeje ku butegetsi Nelson Mandela. Kugeza icyo gihe, abantu babarirwa mu 20.000 bari barishwe, abandi ibihumbi amagana barahunze ingo zabo kubera imirwano hagati y’abari bashyigikiye Buthelezi n’abari ku ruhande rwa ANC, aribwo abanengaga ibintu bafataga Buthelezi nk’umurwanyi. Yavuye ku buyobozi bwa IFP mu mwaka wa 2019. (Reuters)