Urubanza rw'Iyicarubozo Rwateje Imfu za 6 Rwakomeje muri Rubavu

Urukiko rwa Gisenyi (Rubavu) mu Rwanda

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira abahoze ari abayobozi ba gereza ya Rubavu na bagenzi babo gufungwa by’agateganyo mu minsi 30. Bubarega ibyaha by’iyicarubozo byateye imfu za bamwe. Bose barabihakana.

Mu bafungwa batanu bireguye mu iburanisha rya nyuma ku ngingo y’ifunga n’ifungura ry’agateganyo, harimo batatu bari abacungagereza ku mapeti mato ndetse n’abandi babiri bahoze bafungiwe muri gereza ya Rubavu.

Your browser doesn’t support HTML5

Bagizwe Ibimuga Bari muri Gereza

Bose ubushinjacyaha bw’u Rwanda bubakurikiranyeho ibyaha by’iyicarubozo byateye imfu za bamwe mu bafungwa. Iburanisha ririnze ripfundikira nta n’umwe wemeye uruhare akekwaho muri ibi byaha. Jean de Dieu Baziga aregwa ko afatanyije n’uwari umuyobozi we Innocent Kayumba bakubise uwitwa JMV Nizeyimana bikamuviramo urupfu. Bamushinjaga kwiba ikiringiti cya mugenzi we.

Ubushinjacyaha bushingira ku mvugo z’abatangabuhamya batandukanye na raporo ya muganga igaragaza ko Nizeyimana bamugejeje mu bitaro bya Gisenyi yarangije gupfa. Baziga akavuga ko Kayumba ataribumuhe amabwiriza yo gukubita nyakwigendera kuko yari yagiye I Kigali mu nama. Ikindi Baziga wari ku ipeti rya Serija avuga ko ntaho yari guhurira na Kayumba wari umutegetsi ku rwego rwo hejuru. Baziga avuga ko ibimenyetso bimushinja ari ibihimbano. Uregwa n’umwunganira bagasaba ko raporo zakozwe nyuma y’izabanje mbere zigaragaza icyateye urupfu zateshwa agaciro. Ubushinjacyaha bukavuga ko Nizeyimana yakubiswe mu bihe bitandukanye n’umunsi yapfiriyeho.

Marcel Bikorimana waranzwe n’amagambo akomeye mu rukiko, ni umucunga gereza wari ushinzwe umutekano w’imbere muri gereza. Aregwa gukubita no gukomeretsa ku bushake byabyaye imfuza Gasigwa Damien Alias Benghazi na Makdad Lambert Abdelatif. Ahakana yemye uruhare aregwa. Avuga ko abamushinja batavugisha ukuri kuko yababangamiraga gukora ibitemewe muri gereza. Nko ku rupfu rwa Mekdad uregwa akavuga ko atamuzi atanamwibuka. Uregwa yabwiye urukiko ko muri gereza hakunze gupfa abantu besnhi bazira uburwayi ku buryo atakwibuka buri wese.

Bikorimana akibaza impamvu yashinjwa n’abantu batari inyangamugayo ari we wari ushinzwe kubarinda. Yabafashe bose ababumbira mu cyo yise “Agatsiko” kateguwe mu buryo butazwi kagambiriye kabambika icyaha. Umwunganira mu mategeko avuga ko inzego z’iperereza zihutiye gufata abaregwa zibafunga ku maherere aho kubanza gucukumbura ibyo baregwa. Akibaza impamvu abakoze iperereza babajije abafungwa gusa aho kubaza n’abacungagereza.

Bikorimana yazamuye mu rukiko igisa n’impuruza .Yavuze ko abo bari bashinzwe kurinda babaswe n’ibiyobyabwenge bashaka ko na gereza yaba indiri yabyo. Kuri we abacungagereza mu bihe biri imbere bazajya bategekwa n’abafungwa ku buryo nibanareba nabi bazajya babashyiramo inkoni.

Ku bireba James Hodari na we wari umucungagereza muri Rubavu ahakana ubufatanyacyaha ku gukubita no gukomeretsa byateye urupfu n’icyaha cy’iyicarubozo. Yisunze inyandiko yamutumiraga mu mahugurwa I Kigali n’impamyabushobozi yakuyeyo Hodari waburanaga yiyunganiye yagaragaje ko amatariki aregwaho ibyaha atari muri gereza. Ni inyandiko ubushinjacyaha bwemeye uko ziri ntibwazivuguruza, undi aratambuka asubira mu byicaro. Ku bari abafungwa babiri baregwa muri uru rubanza ibikorwa byo gufatanya n’abari abayobozi ba gereza mu gukubita bagenzi babo, bombi barangije igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.

Innocent Nteziyaremye bakunze kwita Kimwanga na mugenzi we Patrick Nahimana bakunda kwita Banarudia bari muri komite ishinzwe umutekano wa bagenzi babo muri gereza. Bavuga ko inzego z’umutekano zabatwaye buguru budakora hasi mu gicuku zibashyiraho igitutu n’iterabwoba ngo bemere ibyaha. Nahimana we ntabura no kuvuga ko yakubiswe igihe bamubazaga ku byaha bamukekaho. Gusa urukiko rwamubwiye ibyo avuga yagombye kubitangira ibimenyetso bibishyigikira. Kuri Kimwanga akavuga ko abatangabuhamya babashinja bacuze umutwe wo kuremekanyiriza ibyaha abahoze babacunga.

Urukiko rwabajije ubushinjacyaha impamvu butabajije abashinzwe ubuvuzi muri gereza kandi bigaragara ko abapfuye babanza kubanyuza yo. Bwasubije mu magambo yabwo ko ‘Iperereza rigikomeje; buri wese ugomba kubazwa buzamugeraho na cyane ko nta rirarenga’. Ku rutonde rw’abapfuye bazira inkoni ubushinjacyaha burondora JMV Nizeyimana, Damien Gasigwa, Martin Kayumba, Jean Claude Seyeze na Mekdad Abdelatif Lambert. Ni hagati ya 2019-2022.

Innocent Kayumba wigeze kuyoboraho iyi gereza ari na we ufatwa nka Kizigenza w’abaregwa ubushinjacyaha buramuraho umuntu umwe wapfuye. Naho Ephrem Gahungu wamusimbuye we arabarwaho abantu batanu. Hiyongeraho Emmanuel Ndagijimana wahakuye ubumuga bukomeye. Ku mpande ziburana zirasa n’izitana ba mwana ku bimenyetso. Ubushinjacyaha buravuga ko inyandiko z’abaganga zabanje zigaragaza icyateye imfu za ba nyakwigendera zitari izo kwizerwa. Abiregura na bo barabwikoma ko ibimenyetso buburanisha ari ibicurano.

Bose uko ari icyenda ubushinjacyaha burasaba ko baba bafunzwe by’agateganyo mu minsi 30 bukabakoraho iperereza. Ibyo ntibabikozwa bagasaba kuburana bari hanze y’umunyururu. Uru rurafatwa nk’urubanza mboneka-rimwe ku byaha by’iyicarubozo mu magereza yo mu Rwanda. Mu bihe bitandukanye byakunze kuvugwa ariko ubutegetsi bukabihakana. Abakurikira izi manza barimo abafungiwe mu magereza aba bayobozi bayoboyeho biragoye ko bavugira mu ruhame icyo bita ukuri ku bibera mu magereza, bagategereza ko urukiko rwazafata icyemezo ku birego by’ubushinjacyaha.

Icyemezo kizafatwa mu cyumweru gitaha