Gabon: Abatavuga Rumwe na Reta Basaba ko Ubutegetsi Buhabwa Abasivile

Abasirikare Batembagaje ubutegetsi bwa Gabon

Itsinda rinini ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Gabon, Alternance 2023, ryahamagariye umuryango mpuzamahanga uyu munsi kuwa gatanu, kwumvisha abasirikare bahiritse Perezida Ali Bongo muri iki cyumweru gusubiza ubutegetsi abasivili.

Abofisiye mu gisirikare bafashe ubutegetsi muri kudeta kuwa gatatu, iminota mike nyuma y’uko bitangajwe ko Bongo yabonye bibiri bya gatatu by’amajwi, biba iherezo by’ubuyobozi bw’umuryango we nyuma y’imyaka hafi 60. Bamufungishije ijisho iwe mu rugo kandi bashyizeho Jenerali Brice Oligui Nguema, ku buyobozi bw’inzibacyuho.

Iyi kudeta ya munani muri Afurika mu myaka itatu, yatumye abantu bagaragaza ibyishimo mu mihanda y’umurwa mukuru Libreville. Cyakora abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ari bo batsinze amatora kuwa gatandatu, banze ibyayavuyemo.

Alexandra Pangha, umuvugizi wa Alternance 2023 yabwiye BBC ati: “Twishimiye ko Ali Bongo yakuweho, ariko twizeye ko umuryango mpuzamahanga uzahaguruka ukajya ku ruhande rwa repuburika n’ubuyobozi bugendera kuri demokarasi muri Gabon, usaba igisirikare gusubiza ubutegetsi abasivili.

Yanavuze ko umugambi w’abo basirikare wo kwimika Nguema nk’umukuru w’igihugu “ari ikintu kitumvikana”

Bongo yatowe muri 2009, asimbuye se wari wagiye ku butegetsi mu 1967. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko uyu muryango, ntacyo wakoze kigaragara mu gusangira ubukungu bwa Gabon ku mutungo. Bavuga ko bibiri bya gatatu bya miliyoni 2 n’ibihumbi 300 by’abaturage b’igihugu, babayeho mu bukene. ((Reuters))