Zimbabwe: Imyigaragamyo Isaba Isubirwamwo ry'Amatora

Ishyaka rinini ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe, ryahamagaje imyigaragambyo mu gihugu hose kuri uyu wa gatanu, rinasaba ko amatora rivuga ko yibwemo amajwi, agaha perezida Perezida Emmerson Mnangagwa manda ya kabiri ku buyobozi, yasubirwamo.

Ishyaka Citizens Coalition for Change (CCC) ribisabye nyuma y’umunsi umwe Mnangagwa avuze ko amajwi yemewe kandi aburira ko hashobora kuba igikorwa cyo guhiga uwo ari we wese uzateza akajagari.

Yagize ati: “Ndaburira umuntu uwo ari we wese washaka kuzana akajagari muri iki gihugu, turiteguye”. Yakomeje agira ati: “Uzigisha urwango wese, azabibazwa, gereza zacu ntabwo zuzuye.”

Komisiyo y’amatora mw’ijoro ryo kuwa gatandatu yavuze ko Mnangagwa yabashije kugeza muri 53 kw’ijana by’amajwi, asigiye umuyobozi wa CCC, Nelson Chamisa umwanya wa kabiri na 44 kw’ijana by’amajwi. Ishyaka rya Mnangagwa riri ku buyobozi, ZANU-PF ryatangarijwe intsinzi mu matora y’abadepite, ariko ryabuzeho gato ngo rigire ubwiganze bwa biriri bya gatatu bikenewe mu guhindura itegeko nshinga.

Abasesengura ibintu bibajije icyatuma amajwi yavuye mu matora yizerwa, aho yaranzwe n’itabwa muri yombi ry’abagenzuzi b’amatora. ZANU-PF yavuze ko nta kintu kidasanzwe cyayabayemo kandi Mnangagwa yashishikarije uwo ariwe wese waba afite icyo yinubira, kujya mu nkiko.

CCC yashinje ZANU-PF kuburizamo amatora mu turere ibiro byayo biherereyemo, ariko kugeza ubu nta kirego yari yatanga.
Kuri uyu wa gatanu yahamagariye imyigaragambyo mu ntara 10 za Zimbabwe kandi yasabye impirimbanyi gutangiza igikorwa ku mbuga nkoranyambaga cyo gusangira ibimenyetso ku bintu bidahwitse byabaye mw’itora.

Umuvugizi wa CCC, Promise Mkwananzi yabwiye Reuters ko basabye abantu muri iyo myigaragambyo kwitwara neza mu mahoro. Ko icyangombwa iryo shyaka ryifuza ari uko ijwi ryabo batanze batora, ribasha kwumvikana.
Ishyaka CCC rirashaka ko ibindi bihugu by’Afurika bigira uruhare kandi bigafasha gukemura ibitumvikanwaho n’ishyaka riri ku buyobozi, ariko abasesengura ibintu bavuga ko amahirwe yaryo yo guhindura ibyavuye mw’itora binyuze mu nkiko ari make cyane, bitewe n’uko urwego rw’ubutabera, rubonwa nk’urugenzurwa na ZANU-PF. ((Reuters))