U Rwanda Rwiteze Imvura y'Umuhindo mu Kwezi kwa 9

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iteganyagihe, kiratangaza ko imvura y’umuhindo izatangirana n’ukwezi kwa 9, izagwa ari nyinshi.

Leta igatangaza ko abaturage bakwiye kwimurwa vuba mbere y’uko ukwezi kwa 9 kugera, nubwo abaturage benshi bagaragaza ko ibikorwa byo kubimura birimo kubahohotera.

Hashize iminsi mu mugi wa Kigali, ndetse no hirya no hino mu gihugu, abayobozi basaba abaturage batuye mu manegeka kwimuka vuba mbere y’uko imvura y’umuhindo itangira mu kwezi kwa 9.

Kuri uyu wa kane, ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) nacyo cyatanze impuruza ko imvura y’umuhindo izaba nyinshi ugereranyije n’iyagwaga mu bihe bitambutse. Assumpta Kaboyi aratubwira inkuru iramvuye aha hasi mu ijwi.

Your browser doesn’t support HTML5

Rwanda: Kwimura Abatuye mu Manegeka