Nijeri: Aljeriya Yafunze Ikirere Cyayo ku Bufaransa

Aljeriya yangiye Ubufaransa kunyura mu kirere cyayo mu bijyanye n’ibikorwa bya gisirikare muri Nijeri. Ni nyuma ya kudeta yo kw’itariki 26 y’ukwezi kwa karindwi muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika gikora ku mupaka w’amajyepfo w’Alijeriya.

Byavugiwe kuri radiyo ya Leta mw’ijoro ryo kuwa mbere. Alijeriya irwanya igikorwa icyo aricyo cyose cya gisirikare muri Nijeri kandi ishyigikiye dipolomasi mu gusubizaho ubuyobozi bugendera kw’itegekonshinga.

Ubufaransa bufite abasirikare bagera mu 1.500 muri Nijeri bari bariyo mbere ya Kudeta yo mu kwezi gushize. Operasiyo za gisirikare Alijeriya yashakaga kuvuga ntizisobanutse, ariko Ubufaransa ntibwigeze bugaragaza ko bushobora kugira uruhare rwa gisirikare mu gukuraho abafashe ubutegetsi muri Nijeri.

Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika CEDEAO, mu cyumweru gishize wavuze ko wemeranyijwe ku “munsi nyirizina”, utaratangajwe, ushobora kuberaho igikorwa cya gisirikare igihe ingufu za dipolomasi zananirwa. Ni ibintu bibonwa nk’ibishobora kuba byarushaho guhungabanya akarere kagogojwe n’ubushyamirane kandi gakennye.

Kuri uyu wa kabiri umuryango w’Afurika yunze ubumwe n’akanama k’amahoro, byavuze mw’itangazo ko Nijeri yahise ihagarikwa mu bikorwa by’uwo muryango byose uko byakabaye.

Perezida w’Alijeriya, Abdelmadjid Tebboune, mu ntangiriro z’uku kwezi yumvikanishije ubwoba igihugu cye gifite, ku birebana n’igisubizo cya gisirikare, avuga ko igikorwa cya gisirikare gishobora gukongeza akarere kose ka Sahel kandi ko Alijeriya itazakoresha ingufu za gisirikare ku bihugu bituranyi byayo.

Iki gihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika gifite impungenge z’ibya kurikiraho, nko kuba abimukira bakwisuka ku butaka bwacyo. Mu makuru umuntu uzi uko ibintu byifashe, utashatse ko amazina ye atangazwa yahaye Reuters, yagize ati: “Ntidushyigikiye Kudeta, ariko kandi turanarwanya gikorwa cya gisirikare gishobora gutuma ibintu birushaho kuba nabi muri Nijeri no mu karere ka Sahel”. ((Reuters))