Ubuholandi na Danimarike Bizaha Ukraine Indege z'Intambara zo mu Bwoko bwa F16

Indege z'intambara zo mu bwoko bwa F16

Ubuholandi na Danimarike ejo ku cyumweru byatangaje ko bizaha Ukraine indege z’intambara zo mu bwoko bwa F16.

Perezida Volodymyr Zelenskyy wari mu ruzinduko mu Buholandi yakiriye neza iyo nkuru.

Ubuholandi na Danimarike bibaye ibihugu bya mbere bihaye Ukraine indege za gisirikare zo mu bwoko bwa F-16 zo kwifashisha mu kugaba ibitero ku Burusiya.

Zelenskyy yavuze ko atewe ishema n’uko ibyo bihugu byombi bitanze iyo nkunga avuga ko Ukraine izayifashisha mu kurwanya icyo yise ‘ubushotoranyi budafite ishgingiro’.

Ni mu ijambo yavugiye mu kigo cy’abasirikare b’Ubuholandi barwanira mu kirere ari kumwe na ministri w’intebe Mark Rutte.

Yavuze ko izi ndege zizatera ingabo za Ukraine ingufu zo kwihimira ku Burusiya nazo zibugabaho ibitero. Nyuma y’aho Perezida wa Ukraine yerekeje muri Danimarike aho yagiye kugirana ibiganiro na Ministri w’Intebe Mette Frederiksen

Rutte yabwiye Perezida Zelenskyy ko igihe izi ndege kabuhariwe z’intambara zikorerwa muri Amerika zizabonekera bizaterwa n’uko Ukraine izaba yiteguye abazikoresha n’ibikorwa remezo zikenera.

Ku rubuga rwa Telegram, Perezida Zelenskyy yavuze ko Ukraine izahabwa indege zo muri ubwo bwoko zigera kuri 42 ariko Ubuholandi na Danimarike bemera iyo nkunga, ntibigeze bavuga umubare bazatanga.