Mali: Abantu 21 Bahitanywe n'Abitwaje Intwaro Bataramenyekana

Abaturage bo mu bwoko bw'Abatoureg mu majyaruguru y'igihugu aho ibibazo by'umutekano muke muri Mali byahereye

Muri Mali abantu bitwaje intwaro bateye muri kimwe my byaro bigize akarere ka Mopti kazahajwe n’ibikorwa by’umutekano muke, bahitana abasivili 21 nkuko byatangajwe n’ababibonye mu mpera z’iki cyumweru.

Umwe mu babibonye utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko aba bataramenyekana baje bagambiriye icyaro cy’ahitwa Yarou hafi y’umujyi wa Bandiagara. Yavuze ko uretse abo 21 bahasize ubuzima abandi 11 bakomeretse.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ntibyahise bishobora kwemeza ayo makuru. Nta tsinda cyangwa umutwe uwo ari wo wose wari wigamba icyo gitero.

Iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika gihanganye n’ibibazo by’umutekano muke ufitanye isano n’imitwe y’iterabwoba ya al Qaeda na leta ya Kiyisilamu byashinze imizi mu majyaruguru kuva mu mwaka wa 2012 ubwo abo mu bwoko bw’Abatuareg bashakaga kugira igihugu cyabo cyigenga.

Kuva icyo gihe imitwe y’abitwara gisirikare yakwiriye mu karere ka Sahel yigarurira ibice bitandukanye, ihitana ababarirwa mu bihumbi ikura mu byabo ababarirwa muri za miliyoni.

Ibibazo by’umutekano ukomeje kuzamba muri Mali byabaye urwitwazo rw’ihirikwa ry’ubutegetsi muri icyo gihugu inshuro ebyiri zose kuva mu mwaka wa 2020. Abasirikare bahiritse ubutegetsi bacanye umubano n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika basaba ubufasha ku bacanshuro b’Abarusiya.

Kuba mu kwezi kwa gatandatu baravuze ko ingabo za ONU zishinzwe kurinda mahoro zigomba kuhava byateye impungenge abatari bake ko iki gihugu gishobora kurushaho kugira ibibazo by’umutekano muke. (Reuters)