Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe, bafite icyizere ko amatora yo mu cyumweru gitaha azatuma ishyaka riri ku buyobozi, rimaze igihe ribugundiriye, riburekura.
Hari abakandida 11 biyamamarije umwanya wa perezida mw’itora ryo kuwa gatatu, ariko urugamba nyakuri, ruri hagati y’umukambwe w’imyaka 80 Mnangagwa na Nelson Chamisa. Uyu ufite imyaka 45, ni impuguke mu by’amategeko akaba n’umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Citizens' Coalition for Change, CCC mu magambo ahinnye.
Intsinzi ya Mnangagwa mu 2018 yarwanyijwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi biba iby’ubusa kandi abasesengura ibya politiki bavuga igihugu gishobora kuba kigiye gusubira mu cyerekezo nk’icyo. Ishyaka riri ku butegetsi ZANU-PF rihakana ibyo abahanganye n’ubutegetsi bavuga ko ikibuga amashyaka akiniramo kitaringaniye.
Zimbabwe, igihugu gikize ku mabuye y’agaciro, cyigeze gufatwa nk’igifite ubukungu busesuye muri Afurika, ariko cyahuye n’ibibazo by’ubukungu kuva mu mwaka w’i 2000, ubwo uwahoze ari Perezida, Robert Mugabe, yayoboye urugomo mu gufata ibikingi by’abahinzi b’abazungu kugirango abituzemo abirabura batagiraga ubutaka.
Mugabe yakuwe ku butegetsi muri 2017 na kudeta ya gisirikare, nyuma y’imyaka 37 kandi yasimbuwe n’incuti ye y’igihe kirekire, Perezida Emmerson Mnangagwa, cyakora impinduka mu bukungu benshi bifuzaga icyo gihe, yabaciye mu myanya y’intoki. (Reuters)