Banki Nkuru y’u Rwanda Yazamuye Igipimo cy’Inyungu Fatizo

John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda

Mu rwego rwo gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko no gukomeza gushyigikira izahuka ry’ubukungu, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo itangiraho amafaranga yayo kuri banki z’ubucuruzi, kiva kuri 7 ku ijana kigera kuri 7,5 ku ijana.

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama ya Komite ya Politiki y’Ifaranga yateranye kuri uyu wa gatatu. Iyi nama ni yo igena igipimo cy’inyungu fatizo ya Banki Nkuru kizagenderwaho mu mezi atatu ari imbere.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, iyi nyungu fatizo yari yashyizwe kuri 7 ku ijana ivuye 6.5.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yatangaje ko inyungu fatizo ya BNR yagiye izamuka mu myaka yashize, ikava kuri 4 ikagera kuri 7,5 ku ijana.

Your browser doesn’t support HTML5

Banki Nkuru y’u Rwanda Yazamuye Igipimo cy’Inyungu Fatizo.mp3

Abahanga mu by’ubukungu bagaragaza ko uku gukomeza kuzamuka kugendanye n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Ku rwego mpuzamahanga, ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ugereranje n’idorali rya Amerika, risanzwe rifatirwaho urugero.

Umuyobozi wa Banki nkuru y’igihugu agaragaza ko mu myaka ibiri ishize, ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byazamutse cyane ku buryo byikubye hafi inshuro eshatu ibyo rwoherezayo.

Kuri ubu, ikinyuranyo hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo, BNR itangaza ko kiyongereyeho 12,7ku ijana.

BNR itangaza ko yiteze ko ibiciro ku masoko bizagabanuka bikagera nibura munsi ya 8 ku ijana mu gihe umwaka utaha uzasiga biri hafi kuri 5 ku ijana.