Amafoto: Ubwongereza na Espanye Mu Mukino Wa Nyuma w'Igikombe Cy'Isi cy'Abagore
Rutahizamu w'Umwongereza Allessia Russo amaze gutsinda igitego cya gatatu cyahaye Ubwongereza tike yo gukina umukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cy'abagore. Ubwongereza bwatsinze Ositiraliya ibitego 3-1
Salma Paralluelo ukinira Espanye ahanganye na myugariro wa Suwede Amanda Illestedt mu mukino wa kimwe cya kabiri. Espagne yatsinze Suwede ibitego 2-1 biyiha tike yo gukina umukino wa nyuma uzayihuza n'Ubwongereza.
Umuzamu Catalina Coll wa Espagne akiza izamu rye
Agahinga kuri rutahizamu Sam Kerr wa Ositiraliya nyuma yuko ikipe ye itsinzwe n'Ubwongereza
Umuzamu wa Ositiraliya Mackenzie Arnold
Ibyishimo kubakinnyi n'abatoza ba Espagne
Umuzamu w'Ubwongereza Mary Earps ahoberana na myugariro we Millie Bright
Abakinyi b'Ubwongereza bishimira itsinzi yabagejeje ku mukino wa nyuma bazakina tariki ya 20 y'ukwezi kwa munani
Ibyishimo byari byose ku bafana b'Ubwongereza