Antony Blinken Ahangayikishijwe n'Icuka Kibi Hagati y'u Rwanda na Kongo

Umushikiranganji w'imigenderanire n'amakungu wa Amerika Antony Blinken, abonana na prezida w'u Rwanda Paul Kagame i Kigali, Rwanda, kw'itariki ya 01/08/2022

Minisiti w’ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken yatangaje ko yavuganye kuri telephone na Prezida w’u Rwanda Paul Kagame bakungurana inama ku kibazo cy’umutekano muke urangwa ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Kongo.

Akoresheje urubugwa rwa X (yahoze ari Tweeter), yagize ati: “namubwiye ko nizera nkomeje ko hazaboneka umuti unyuze mu nzira za diplomasi kuri ibyo bibazo byo kurebana ay’ingwe, kandi buri ruhande rugafata ingamba zo kugirango amazi atarenga inkombe”.