Rwanda: Barashinja Leta Kubabuza Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Wabo

Abasangwabutaka bo mu Rwanda

Kuri uyu umunsi isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abasangwabutaka, abo mu Rwanda bavuga ko Leta itarabemerera kwizihiza uyu munsi. Leta yo, ivuga ko itegeko nshinga ry’u Rwanda ritemerera abantu kwiremamo agatsiko.

Mu Rwanda, abahagarariye amashyirahamwe y’abasangwabutaka, baravuga ko kugeza ubu Leta itarabaha uburenganzira bwo kwihuza no kwifatanya n’abandi muri ibyo birori.

Callixte Hategekimana uyobora ishyirahamwe ribitaho, yumvikanisha ko bakeneye uburenganzira bwo kwihuza. Leta ivuga ko itegeko nshinga ry’u Rwanda ritemera abantu kwicamo ibice ibyo ari byo byose.

Kurikira iyi nkuru mu buryo burambuye mu ijwi ry’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Assumpta Kaboyi.

Your browser doesn’t support HTML5

U Rwanda Ntirwemerera Abatwa Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abasangwabutaka