Serwakira Yahitanye Babiri mu Burasirazuba bw'Amerika

Uko ikirere cari cifashe I Washington DC ku musi wa mbere itariki ya 07/08/2023

Imvura ivanze n’umuyaga irimo amahindu n’imirabyo ikomeye byibasiye agace k’uburasirazuba bwa Leta zinze ubumwe z’Amerika ku mugoroba wo ku wa mbere. Byahitanye abantu babiri bituma ingo n’ibigo by’ubucuruzi birenga miliyoni imwe bibura umuriro w'amashanyarazi. Ingendo z’indege zibarirwa mu bihumbi zarahagaritswe cyangwa zihindurirwa amasaha.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe muri Amerika cyari cyaburiye abatuye mu murwa mukuru Washington ko bagomba kwitwararika no kwirinda iyi serwakira byibuze kugera saa tatu ya nijoro. Iki kigo cyari cyavuze ko bishoboka cyane ko haba, amahindu, n’umuyaga ukomeye ushobora kuvamo serwakira. Ibiro bishinzwe abakozi ba leta muri Amerika byatanze amabwiriza ko uretse abakora imirimo itasibywa n’iyingoboka nta wagombaga kurenza saa cyenda akiri mu biro.

Imbuzi yari yatanzwe muri leta 10 z’Amerika uhereye Tenessee ukageza New York. Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe muri Amerika cyavuze ko abantu barenga miliyoni 29 batuye muri izi leta ari bo barebwaga n’ikibazo cy’uyu muyaga.

Muri Leta ya South Carolina, umwana w’imyaka 15 wageze kwa sekuru imvura yatangiye kugwa yishwe n’igiti cyatuwe n’umuyaga igihe yarimo asohoka mu modoka ajya kwinjira mu nzu nkuko byatangajwe n’inzego z’umutekano. Muri leta ya Alabama umugabo w’imyaka 28 yakubiswe n’inkuba arapfa nkuko byatangajwe na televiziyo yo muri iyo leta.

Ingendo 2600 zaraye zihagaritswe izindi 7900 zihindurirwa amasaha. Prezidansi y’Amerika yasubitse mu gihe cy’Isaha n’igice urugendo rw’iminsi ine Perezida Biden yagombaga kugirira muri leta za Arizona, New Mexico na Utah.