Itariki Ntarengwa CEDEAO Yahaye Nijeri Yageze: Harakurikiraho Iki?

Inama y'abakuru b'ingabo mu bihugu bigize CEDEAO baganira ku itariki ntarengwa uwo muryango wahaye igisirikare cyo muri Nijeri ngo gisubize ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum.

Muri Nijeri italiki ntarengwa yatanzwe n’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO) ngo abafashe ubutegetsi basubizeho Perezida Mohamed Bazoum, yageze.

Uyu muryango wari watangaje ko ni bitaba ibyo uzakoresha imbaraga gusubizaho perezida wahiritswe ku butegetsi, ariko ukomeje gusabwa kugerageza inzira y’amahoro mu kurangiza iki kibazo.

Sena ya Nijeriya ku wa gatandatu yabaye yifashe kuri uyu mugambi wa CEDEAO isaba umukuru w’igihugu ari na we uwubereye umuyobozi muri iki gihe, gushakisha izindi nzira zitari ugukoresha imbaraga.

CEDEAO ishobora gukomeza gahunda yiyemeje kuko ibyemezo by’uyu muryango bifatwa hashingiwe ku bwiganze bw’ibihugu, ariko kuba habayeho imbuzi iturutse kuri kimwe muri byo hasigaye umunsi umwe gusa ngo ibyemezo bishyirwe mu bikorwa, byatumye havuka kwibaza ku byerekeye aho uwo mugambi ushobora kwerekeza.

Alijeriya na Cadi, ibihugu bitari mu muryango wa CEDEAO bituranye na Nijeri kandi bifite ingabo zikomeye muri ako karere byatangaje ko bidashyigikiye gukoresha ingufu kandi bidashobora kohereza ingabo zabyo muri Nijeri.

Mali na Burkina Faso na byo bitegekwa n’abasirikare bahiritse ku butegetsi abandi ba perezida, byo byatangaje ko uzakoresha imbaraga za gisirikare kuri Nijeri azaba abishoyeho intambara na byo.

Iri hirikwa ry’ubutegetsi ni ryo rishyize mu rungabangabo akarere k’Afurika y’uburengerazuba kamaze igihe kagaragaramo za kudeta mu bihugu binyuranye, ubuhezanguni bushingiye ku myemerere ya Kiyisilamu n’ibihuhgu bimwe kugenda birushaho kwiyegereza Uburusiya n’ingabo zabwo z’abacanshuro ba Wagner. (AP)