Papa Fransisiko Yashoje Ikoraniro ry'Urubyiruko Rurenga Miliyoni 1.5

Papa Fransisiko imbere y'imbaga yiganjemo urubyiruko gatulika

I Lisbon muri Purtugal, umushumba wa kiliziya Gatulika, Papa Fransisiko, yashoje isangano mpuzamahanga ry’urubyiruko Gatulika kuri iki cyumweru asoma misa yitabiriwe n’abantu bagera kuri miliyoni imwe n’igice.

Yabagejejeho ijambo ryumvikanisha icyizere cy’amahoro y’ejo hazaza.

Imbaga y’abantu bitabiriye iryo koraniro yari yaharaye mu kirere cyarimo ubushyuhe budasanzwe.

Mw'ijambo yabagejejeho nyuma ya misa, uyu mukambwe w’imyaka 86 yasabye abakiri bato gutahana ibyo bakuye muri iri koraniro ry’iminsi itandatu bakabisangira n’abo basanze.

Yagize ati: “Nshuti zanjye munyemerere jyewe w’umusaza nsangire namwe, mukiri bato, inzozi nifitemo, ngendana. Ni inzozi z’amahoro z’abantu bakiri bato basengera amahoro, babana mu mahoro, bubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro”

Papa Fransisiko wagombaga gusubira i Roma ku mugoroba wo ku cyumweru yabonanye n’abahagarariye urubyiruko rwo muri Ukraine bagera kuri 15, nyuma ya misa yo ku cyumweru yafashijwemo n’abasenyeri 700 n’abapadiri bagera ku bihumbi 10. (Reuters)