Umubare w’Abantu Bashonje muri Sudani Umaze Kurenga Miliyoni 20

Nyayiar Kuol n'umukobwa we Chuoder Wal ufite umwaka umwe bari mu bitaro kubera ikibazo cy'imirire mibi.

Umubare w’abantu byari byitezwe ko bazagira ibibazo by’ibiribwa muri Sudani, wazamutse cyane mu buryo bwihuse. Ubu bamaze kurenga miliyoni 20 n’ibihumbi 300. Ni ukuvuga 42 kw’ijana by’abaturage, mu gihe ubushyamirane hagati y’imitwe ihanganye burimo guteza amakuba yugarije ikiremwa muntu. Byavuzwe n’itsinda rishinzwe ibiribwa.

Ibice bimerewe nabi kurusha ibindi birimo umurwa mukuru Khartoum, intara y’uburengerazo bwa Darfur n’ibice cya Kordofan, byose byabayemo imirwano, ibitero n’ubusahuzi kuva intambara itangiye hagati mu kwezi kwa kane, nk’uko bivugwa n’umuryango IPC (Integrated Food Security Classification) ukorana n’amashami ya ONU n’indi miryango itegamiye kuri leta, mu bijyanye n’ibiribwa.

Uburyo bwo kugeza ibyo biribwa ku baturage bateshejwe ibyabo, bwakomwe mu nkokora n’ubushyamirane, n’ibikorwa remezo byangiritse. Byatumye umubare w’abashonje wiyongera, nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara ejo kuwa gatatu na IPC ibigaragaza.

Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, kuri uyu wa kane watangaje ko ibyaha byo mu ntambara birimo gukorwa mu buryo bukabije muri Sudani, aho abasivili bishwe n’ababigambiriye ntawe bababarira. ((Reuters))