Papa Fransisiko Yaganiye n'Urubyiruko muri Portugali

Papa Fransisiko yageze mu gihugu cya Portugali

Umushumba wa kiriziya gatorika, Papa Fransisiko, yageze mu gihugu cya Portugali kuri uyu wa gatatu mu ruzinduko rw’iminsi itanu, kwizihiza umunsi w’urubyiruko kw’isi.

Papa Fransisiko azaba ari mu nama mpuzamahanga y’urubyiruko, Jamboree, aho yitezweho kuzareshya abantu bagera muri miliyoni imwe.

Icyo giterane cy’abagatorika kigamije gufasha abakiri bato mu kwemera kwabo. Igiterane kije mu gihe uyu mwaka, Papa Fransisiko ubwe arimo kugerageza uburyo bwo gushimangira mu ntego ye y’ubupapa.

Yagiye ashyiraho abasenyeri bakiri bato n’abakaridinali kandi aritegura inama ikomeye izahuza abantu benshi mu kwezi kwa cumi, aho bazaganira ku bihe bizaza bya kiriziya gatorika.