Trump Yise Ibirego Bishya Aregwa Akagambane no Kwivanga Mu matora ya 2024

Donald Trump ahakana ibyo ashinjwa byose 

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa kabiri yasohorewe inyandiko y’ibirego imushinja kugerageza kuburizamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko ibyavuye mu matora ya 2020 ngo akunde agume ku butegetsi nyuma yo gutsindwa.

Birabangamira urugendo rwe rwo kongera kwiyamamariza intebe y’umukuru w’igihugu mu mwaka utaha w’2024.

Iyo nyandiko nini ikubiyemo ibirego bine yatanzwe na Bwana Jack Smith, umushinjacyaha wihariye wa Minisiteri y’Ubutabera.

Ni nyuma y’aho inteko y’abagenzacyaha ya rubanda y’i Washington imaze amezi ane yumva ubuhamya bwa bamwe mu bari inkoramutima za Bwana Trump n’ibyo bibuka by’uko Trump yagerageje – ariko akananirwa- kuburizamo intsinzi y’umu Demokarate Joe Biden, wabaye perezida w’Amerika mu kwa Mbere kwa 2021.

Inyandiko y’ikirego y’amapaji 45 ivuga ko Bwana Trump w’imyaka 77 y’amavuko yishoye mu mugambi wo kuriganya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kubangamira uburenganzira bw’abandi ndetse no gutambamira igikorwa cyemewe n’amategeko imbere y’inteko y’Amerika – ari cyo ibarwa ry’amajwi ryemezaga intsinzi ya Biden.

Iramurega kandi gutambamira igikorwa cyemewe cy’inteko y’Amerika cyo kubarura no kwemeza amajwi y’abagize koleji z’itora, ibyakozwe ku itariki ya 6 y’ukwa mbere, 2021, ubwo abarwanashyaka ba Trump bagera ku bihumbi bibiri binjiraga ku ngufu mu ngoro y’inteko nshingamategeko y’Amerika – U.S Capitol mu myigaragambyo yarimo urugomo rukaze.

Bibaye ku nshuro ya mbere mu mateka y’imyaka 247 ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uwahoze ari perezida arezwe kugerageza gutegeka indi manda y’imyaka ine anyuze mu nzira zitemewe n’amategeko, aho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro n’uwamusimbuye, kabone n’ubwo yaba agononwa. Bwana Trump byitezwe ko azitaba umucamanza bwa mbere kuri ibi birego kuwa Kane w’iki cyumweru.

Your browser doesn’t support HTML5

Trump Yarezwe Ibindi Birego Bishya.mp3

Trump aremeza ko yatsinze

Kugeza magingo aya, Bwana Trump aracyemeza – mu buryo butari bwo – ko yanyanganyijwe kongera gutorwa binyuze mu buriganya n’izindi nenge zabaye mu matora, kabone nubwo abacamanza barenga icumi batesheje agaciro ibirego bye mu byumweru byakurikiye amatora ya 2020.

Inyandiko y’ibirego iragira iti: “Nubwo yari yamaze gutsindwa, uregwa yari yiyemeje kugundira ubutegetsi. Kubw’ibyo mu mezi arenga abiri yakurikiye umunsi w’amatora ku itariki ya gatatu y’ukwa 11 muw’2020, uregwa yakwirakwije ibinyoma ko habaye uburiganya bushobora guhindura ibyavuye mu matora ndetse ko mu by’ukuri ari we wayatsinze.”

Iyi nyandiko y’ibirego ikavuga ko “ibi byatangazwaga byari ibinyoma, kandi n’uregwa yari abizi ko ari ibinyoma.” Iti: “Nyamara Trump yakomezaga kubisubiramo ari nako abikwirakwiza cyane – mu rwego rwo gushaka ko ibyo we azi neza ko ari ibinyoma, bigaragara nk’ukuri kwemewe, no gushaka kurema umwuka mubi w’ukutizerana no guteza akaga mu gihugu, kimwe no gushaka ko abaturage batakariza icyizere urwego rushinzwe amatora.”

Inyandiko y’ibirego kandi ivuga ko buri mugambi mubisha wa Bwana Trump “wibasiraga ihame-fatizo ry’imikorere yo ku rwego rw’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika: muri gahunda y’igihugu yo gukusanya, kubara, ndetse no kwemeza ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu.”

Umushinjacyaha Jack Smith

Iyi nyandiko y’ibirego ikagaragaza ko Trump yagambanye mu buryo butandukanye n’abandi bantu batandatu – nta n’umwe muri abo uvugwa izina mu nyandiko – ngo baburizemo ibyavuye mu matora. Bane muri abo, nk’uko bikubiye muri iyi nyandiko y’ibirego, bari abajyanama be mu by’amategeko, undi akaba yari umutegetsi muri Minisiteri y’Ubutabera.

Uwa gatandatu we yari umugishwanama mu bya politiki wigenga, bikavugwa ko yaba ari nawe “wafashije mu gushyira mu bikorwa umugambi wo gutanga impapuro zigaragaza abatoye Trump b’abahimbano, hagamijwe gutambamira gahunda yo kwemeza ibyavuye mu matora bigaragaza ko Biden ari we watsinze.”

Bibaye ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’amezi abiri umushinjacyaha wihariye Smith areze Trump.

Mu nyandiko yabanje y’ibirego bigera kuri 40, uyu mushinjacyaha yareze Trump kubika binyuranyije n’amategeko inyandiko zigera kuri 32 z’amabanga yo ku rwego rwo hejuru yerekeranye n’umutekano w’igihugu mu nyubako ya Mar-a-Lago muri leta ya Florida nyuma y’aho aviriye ku butegetsi, aho kuzishyikiriza Ishyinguranyandiko rikuru ry’igihugu nk’uko biteganywa n’amategeko. Urubanza kuri iki kirego ruteganijwe mu kwezi kwa Gatanu k’umwaka utaha wa 2024.

Byongeye kandi, umushinjacyaha wa leta ya New York nawe yareze Trump ibirego by’uko yabeshye ku bijyanye n’inyandiko z’imari mu kigo cye, Trump Organization, agamije guhisha amadolari ibihumbi 130 yishyuye umukinnyi rurangiranwa wa filimi z’abakuru mu buryo bwa ruswa mbere y’uko yegukana intsinzi mu matora ya 2016. Intego ngo yari ugucecekesha uwo mukinnyi ku byo yavugaga yaba yararyamanye na Trump imyaka icumi mbere ya 2016. Urwo rubanza narwo ruteganyijwe mu kwa Gatatu k’umwaka utaha.

Igitero ku ngoro y'inteko ishinga amategeko Capitol

Muri leta ya Georgia mu majyepfo y’Amerika, naho umushinjacyaha yagaragaje ko ashobora vuba aha gusohorera Bwana Trump inyandiko y’ibirego ku kuba yaragerageje kuburizamo binyuranyije n’amategeko ibyavuye mu matora ya 2020 muri iyo leta. Aha, mu ntangiriro za 2021, Trump yafashwe amajwi mu kiganiro kuri telefoni aho yasabaga abakozi bashinzwe amatora kumushakira amajwi 11,780, asumbyaho ijwi rimwe ayo Biden yari yamutsindiyeho muri iyo leta, kugira ngo abashe kwegukana amajwi 16 yose iyo leta ibarirwa mu matora y’umukuru w’igihugu.

Donald Trump ahakana ibyo ashinjwa byose

Bwana Trump yibasiye iyi nyandiko y’ibirego, yita ko “nta kindi igamije uretse akandi kagambane gashingiye kuri ruswa, mu rugendo rukomeje ariko rudafashije rw’itsinda ry’abanyabyaha ba Biden no gukoresha Minisiteri y’Ubutabera nk’intwaro” yo kwivanga mu matora ya 2024.

Yavuze ko iyi nyandiko y’ikirego yibutsa “Ubudage bw’aba Nazi bwo mu myaka y’1930, icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti ndetse n’ubundi butegetsi bw’igitugu.”

Ikusanyabitekerezo ryo ku rwego rw’igihugu rigaragaza ko Trump aza imbere cyane y’abandi mu kuba yazemezwa n’abagize ishyaka ry’abarepublikani kurihagararira mu matora ya 2024. Ikusanyabitekerezo ryatangajwe n’ikinyamakuru The New York Times kuri uyu wa kabiri, amasaha make mbere y’isohorwa ry’iyi nyandiko y’ibirego, ryamugaragazaga nk’unganya amahirwe na Perezida Biden aho buri wese ari kuri 43 ku ijana mu gihe bombi baba bongeye guhatana mu matora ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.