Ibitero by'Indege Zitagira Abapilote Hagati y'Uburusiya na Ukraine Birarimbanyije

Indege itagira umupilote ya gisirikare

Inzego z’igisirikare cy’Uburusiya kuri uyu wa kabiri zatangaje ko zarashe indege za Ukraine zitagira abapilote zari zigabye igitero ku murwa mukuru w’Uburusiya Moscow. Imwe muri izo ndege zarashwe yaguye kuri imwe mu magorofa maremare iri hagati muri uwo mujyi.

Umuyobozi w’ umujyi wa Moscow, Sergei Sobyanin, yatangarije ku rubuga rwa Telegram ko imwe muri izo ndege za Ukraine yari yarashe kuri iryo gorofa ku cyumweru. Nta mubare w’abakomerekeye mu gitero cyagabwe kuri uyu wa kabiri watangajwe.

Gusa ministeri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko yashoboye kuburizamo igitero cy’indege eshatu za Ukraine zari zigabye ku mato y’Uburusiya ari ku irondo mu Nyanja y’Umukara. Uburusiya bwatangaje ko icyo gitero cyari cyagabwe mu birometero 340 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Sevastopol.

Muri Ukraine ho abatagetsi batangaje ko ibisasu by’ingabo z’Uburusiya kuri uyu wa kabiri byaguye ku bitaro bihitana umwe mu baganga bikomeretsa n’umuforomo umwe.

Mu karere ka Kharkiv abategetsi bavuze ko Uburusiya bwagabye igitero cy’indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa Shahed zakorewe muri Irani zirasa ku nyubako yigishirizwamo no kuri stade yifashishwa mu mikino inyuranye.

Ibitero by’Uburusiya ku mujyi ya Ukraine bimaze guhitana abatari bake abandi bagakomereka, byatumye Perezida Volodymyr Zelenskyy ashimangira ko Ukraine ikeneye intwaro zirasa kure.