Mali na Burkina Faso Bishyigikiye Abahiritse Ubutegetsi muri Nijeri

Jenerali Abdourahmane Tiani, uri ku butegetsi muri Nijeri

Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Nijeri ejo ku wa mbere bataye muri yombi abanyapolitike bakuru batitaye ku busabe bw’amahanga bwo gusubizaho ubutegetsi bwa demukarasi. Hagati aho ubundi butegetsi bwa gisirikare mu karere k’Afurika y’uburengerazuba bwatangaje ko bubashyigikiye.

Afurika yunze ubumwe, Umuryango w’Abibumbye, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’ibindi bihugu bikomeye, byose byamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum. Ryabaye irya karindwi mu karere k’Afurika y’uburengerazuba n’iyo hagati mu gihe kitagera ku myaka itatu.

Ryakomye kandi mu nkokora iterambere rya demokarasi muri aka gace kari mu dukennye cyane ku isi.

Umuryango CEDEAO w’iterambere ry’ubukungu mu bihugu by’Afurika y’uburengerazuba washyiriyeho Nijeri ibihano birimo guhagarika ibikorwa byose by’ubucuruzi wakoranaga na yo, no gufatira imitungo yayo. Ndetse watangaje ko ushobora gukoresha imbaraga ugasubizaho perezida Bazoum, kugeza ubu ugifungiye iwe.

Ariko leta za gisirikare z’ibihugu bituranye na Nijeri birimo Burkina Faso, Mali, na Gineya byaraye bitangaje ko bishyigikiye abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Nijeri.

Itangazo rihuriweho na Mali na Burkina Faso ryasomewe ku bitangazamakuru bya leta z’ibyo bihugu byombi, ryavuze ko bihanije uwo ari we wese uzashaka gukoresha ingufu za gisirikare muri Nijeri kandi ko azafatwa nkushoje intambara kuri ibyo bihugu byombi.

Muri Nijeri ho igisirikare cyaraye gitaye muri yombi ministri ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uwayoboraga ishyaka ryari ku butegetsi akaba na ministri ushinzwe ibya peteroli.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ejo yatangaje ko iri hirikwa ry’ubutegetsi ritarangiye neza kandi ko hakiri amahirwe yo gusubizaho perezida Bazoum. Ubufaransa n’Ubudage byunze mu ry’Amerika. (Reuters)