Kuri uyu wa gatandatu nibwo Kenya yatangaje ko yiteguye kohereza abapolisi igihumbi bo gufasha mu guhugura no gufasha bagenzi babo b’abanya Hayiti mu kurwanya udutsiko tw’abagizi ba nabi twigaruriye igice kinini cy’umurwa mukuru Port-au-Prince.
Itangazo ryasohowe na Bwana Alfred Mutua, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya rigira riti: “Kenya yemeye kuyobora umutwe w’ingabo mpuzamahanga muri Hayiti.”
Iyoherezwa ry’umutwe w’igipolisi kirangajwe imbere na Kenya bizasaba manda y’akanama ka LONI gashinzwe umutekano, ndetse no kwemezwa n’abategetsi bo muri Hayiti.
Ako kanama kasabye umunyamabanga mukuru wa LONI Antonio Guterres kukamurkira bitarenze hagati muri uku kwezi kwa Munani raporo y’inzira zishoboka mu gukemura ikibazo cyo muri Hayiti, harimo no koherezayo n’umutwe w’ubutumwa bwa LONI.
Abadipolomate ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bari bamaze igihe bashakisha igihugu cyayobora umutwe w’ingabo mpuzamahanga muri icyo gihugu.
Minisitiri Mutua yavuze ko mu byumweru bije Kenya izohereza “abashinzwe kugenzura uko ubwo butumwa buzakorwa.”
Kenya, ifatwa nk’imbonera y’ubutegetsi bugendera kuri demukarasi mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, irimo kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro muri ako karere iherereyemo, nko mu bihugu bya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo na Somaliya.
Udutsiko tw’abagizi ba nabi tugenzura igice kingana na 80 ku ijana by’umurwa mukuryu Port-au-Prince, kandi ibyaha by’urugomo birimo gushimuta abantu hagamijwe inshungu mu mafaranga, kwiba imodoka, gusambanya ku gahato ndetse n’ubujura bwitwaje intwaro birahiganje.
Bitewe n’uko leta idafite ingufu kandi n’inzego zayo z’umutekano zikaba zararengewe, iki gihugu – gikennye kurusha ibindi mu karere giherereyemo – gikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’ubutabazi, ibya politiki n’iby’umutekano.
Yaba minisitiri w’intebe wa Hayiti, Ariel Henry ndetse n’umunyamabanga mukuru wa LONI Antonio Guterres bamaze hafi umwaka basaba ko amahanga yagira icyo akora. Kugeza ubu, nta gihugu cyari cyakagaragaje ubushake bwo kugira icyo gikora.
Muri Hayiti hari ubutumwa bwo kubungabunga amahori bwa LONI kuva muw’2004 kugeza muw’2017 ariko abakozi babwo baza gutakarizwa icyizere nyuma y’aho icyorezo cya kolera byagaragaye ko cyaturutse ku bakozi ba LONI bakomoka muri Nepal gihitanye abagera ku bihumbi 9,500.
Bitewe n’uko leta idafite ingufu kandi n’inzego zayo z’umutekano zikaba zararengewe, iki gihugu – gikennye kurusha ibindi mu karere giherereyemo – gikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’ubutabazi, ibya politiki n’iby’umutekano.
Yaba minisitiri w’intebe wa Hayiti, Ariel Henry ndetse n’umunyamabanga mukuru wa LONI Antonio Guterres bamaze hafi umwaka basaba ko amahanga yagira icyo akora. Kugeza ubu, nta gihugu cyari cyakagaragaje ubushake bwo kugira icyo gikora.
Muri iki cyumweru, Amerika yategetse abakozi ba ambasade yayo yo muri hayiti batihutirwa hamwe n’imiryango yabo kuva muri Hayiti bwangu.
Ni nyuma y’aho kuwa kane ushize, umuforomo-kazi w’umunyamerika n’umwana we bashimutiwe muri icyo gihugu, nk’uko byatangajwe n’umuryango nterankunga wa gikirisitu uwo muforomo yakoreraga.
Your browser doesn’t support HTML5