Muri Santrafrika Baratorera Kuvugurura Itegeko Nshinga

Perezida Faustin-Archange Touadera wa Repubilika ya Santrafrika ashobora kwiyamamariza manda ya gatatu y'imyaka irindwi

Repubulika ya Santrafrika kuri iki Cyumweru yakoze amatora yerekeye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Iri vugurura riramutse ryemejwe ingingo yo kugabanya manda ya perezida yakurwaho, bityo Faustin-Archange Touadera akaba ashobora kwemererwa kwiyamamaza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu mu mwaka wa 2025.

Touadera yatorewe bwambere mu 2016 mu gihe cy’imyaka itanu yongera gutsindira manda ya kabiri mu mwaka wa 2020. Iyi ni yo yagombye kuba manda ye yanyuma ukurikije itegeko ririho muri iki gihe.

Itegeko Nshinga riramutse ruvuguruwe ryamwemerera kongera kuyobora indi myaka irindwi kandi nta mubare ntarengwa wa za manda we cyangwa undi mukandida ugiye ku butegetsi baba bagenewe.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango itegamiye kuri Leta bahamagariye rubanda kutitabira aya matora bavuga ko akozwe mu buryo bugamije kugumisha Perezida Touadera ku butegetsi ubuzima bwe bwose. Umwe mu bitabiriye aya matora mu murwa mukuru i Bangui yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko yitabiriwe n’abantu bake cyane.

Repubulika ya Santrafrika ijya kungana n’Ubufaransa ikaba ituwe n’abantu babarirwa muri miliyoni 5. 5. Ikungahaye mu mutungo kamere nk’amabuye y’agaciro arimo zahabu na diyama ndetse ikaba ifite n’imbaho. Kuva mu mwaka wa 1960 yibasiwe n’ikubiri za politike zirimo kwigomeka ku butegetsi na za kudeta.

Touadera w’imyaka 66 akaba yarize imibare, yarwanye intambara yo guhangana n’imitwe yigometse ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2013 ubwo Francois Bozize yahirikwaga ku butegetsi.

Mu mwaka wa 2018, yiyambaje Uburusiya abusaba inkunga yo kurwanya ingabo z’abigometse ku butegetsi. Kuva icyo gihe abagera ku 1500 barimo ingabo z’umutwe w’abacanshuro ba Wagner bari mu gihugu mu rwego rwo gushyigikira ingabo zacyo.