Alijeriya na Maroke Bishobora Gusubukura Umubano Vuba

Umwami Mohamed VI wa Maroke ari kumwe n'umwami Abdullah wa Yorodani.

Umwami Mohamed VI wa Maroke yagaragaje icyizere ko ibintu bishobora gusubira mu buryo hagati y’igihugu cye n’ Alijeriya bimaze imyaka ikabakaba ibiri bicanye umubano ushingiye kuri diplomasi.

Umwami Mohamed VI yabivugiye mu ijambo ryo kwizihiza undi mwaka amaze ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1999.

Imipaka y’ibihugu byombi yafunze kuva mu mwaka wa 1994 bituma imwe mu miryango yabaga muri ibyo bihugu byombi itongera gusurana. Icyo gihe, Maroke yashinjaga Alijeriya kugira uruhare mu gitero cy’Abajihadiste bagabye ku ihoteri i Marrakesh kigahitana ba mukerarugendo babiri. Icyo gihe Alijeriya yahise ifunga imipaka yayo.

Alijeriya yacanye umubano na maroke mu mwaka wa 2021 iyishinja ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Icyo gihe maroke yavuze ko ibyakozwe n’umuturanyi nta shingiro bifite.

Mw’ijambo yagejeje ku baturage ku wa gatandatu, umwami Mohamed VI wa Maroke yavuze ko yijeje ‘abavandimwe bo muri Alijeriya, ubutegetsi bwabo n’abaturage babo ko batagomba gutinya ko hari ikibi cyose cyaturuka muri Maroke’.